EAC igiye kwigira kuri EU mu gushyiraho ifaranga rimwe

Intumwa 20 z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), taliki 13/01/2012 ,
zizerekeza k’umugabane w’iburayi mu mijyi ya Brussels, Luxembourg, Frankfurt na Berlin mu rugendo rwo kwigira ku bihugu byo kuri uwo mugabane imikoreshereze y’ifaranga rimwe.

Byari biteganyijwe ko ibihugu bigize EAC bizatangaira gukoresha ifaranga rimwe uyu mwaka ariko biza guhinduka nyuma yo gusanga hari ibyo ibihugu bimwe bitumvikanaho cyane cyane ku mategeko azagenga iri faranga no mu mikoreshereze yaryo.

Intumwa za EAC ziziga ku bukungu bw’umuryango w’ibihugu by’i Burayi (EU) hamwe n’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe. Intumwa za EAC zizashobora gusobanukirwa n’uburyo bwishyirwaho ry’ifaranga rimwe bahereye k’ubwo EU yakoze n’amategeko agenderwaho.

Hazasurwa umujyi wa Brussels mu Bubiligi, ahari icyicaro cya EU; banki nkuru y’umuryango w’ibihugu by’iburayi ikorera Frankfurt n’ahari minisiteri y’imari i Berlin mu gihugu cy’Ubudage.

Minisitiri ushinzwe EAC mu Rwanda, Mukaruriza Monique, yatangaje ko kwemera gukoresha ifaranga rimwe bizaterwa n’uburyo bizaba byungura igihugu mu mikoranire n’ibindi bihugu byo muri EAC.

Urugendo intumwa za EAC zizakorera mu Burayi teguwe na GIZ kubufatanye bwa EAC-GIZ gahunda yo gufasha umuryango wa EAC gushyira mubikorwa gahunda zateguwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka