EAC igiye gushora arenga miliyari 18RWF mu ikoranabuhanga

Ubuyobozi bw’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba butangaza ko mu myaka itanu iri imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bizaba biri ku rwego rushimishije mu bihugu biwugize.

Abagize EASTECO basuye uruganda rukora za mudasobwa ruri i Kigali mu Rwanda
Abagize EASTECO basuye uruganda rukora za mudasobwa ruri i Kigali mu Rwanda

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje Komisiyo y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga (EASTECO) cyabereye i Kigali ku wa kane tariki 12 Ukwakira 2017.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba akaba n’umuhuzabikorwa w’iyo komisiyo muri EAC, Edith Nsaija Mwanje yavuze ko mu myaka itanu iri imbere ibikorwa byo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bihugu byo muri EAC bizashorwamo miliyoni 22$, arenga miliyari 18RWf.

Agira ati “Muri ayo mafaranga harimo imisanzu ya buri gihugu kigize umuryango wa EAC ndetse harimo n’amafaranga y’inkunga igamije guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga muri ibi bihugu byo mu karere.”

Akomeza avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu uyu mushinga uzamara uzahindura byinshi ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 kuko ari rwo rukunze kwitabira ibijyanye n’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ati “Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga riri mu bizafasha urubyiruko rwo mu karere kubona imirimo mu buryo bworoshye ndetse no guhora bafite inyota yo guhanga udushya”.

Abagize EASTECO bakomoka mu bihugu byo mu karere
Abagize EASTECO bakomoka mu bihugu byo mu karere

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bijjyanye n’imiyoborere myiza muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’umuryango w’ibihugu by’Iburasirazuba, Nshunguyinka John avuga ko u Rwanda nk’igihugu kiyemeje guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga kizarushaho kungukira muri uwo mushinga.

Agira ati “Ni amahirwe ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange kuko u Rwanda rushyigikiye ikoranabuhanga nk’inzira iyobora izindi gahunda zose z’iterambere.”

EASTECO ifite icyicaro i Kigali ihuriweho n’u Burundi, Kenya, Tanzania, Sudani y’Amajyepfo, Uganda n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka