EAC: Ibihugu biraburirwa kwita ku kibazo cyo gutanga amasoko

Inzobere mu gutanga amasoko ituruka muri Kenya, Mbuba Mbugu, aragira inama Leta z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kwitondera uburyo zitanga amasoko kuko amasoko ari mu bikorwa Leza zitangaho amafaranga menshi. Uburyo amasoko atangwa butitaweho bishobora guteza igihombo kinini.

Mu kiganiro yagiyanye n’ikinyamakuru The East African Business Week mu cyumweru gishize, Mbuba Mbugu yasabye ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania n’u Burundi gushyira mu nshingano zabyo ibigurwa byose.

Yakomeje atangaza ko ubushakashatsi bwakorewe muri ibi bihugu bugaragaza ko urwego rwo gutanga amasoko muri aka karere rutazwi kuko ababishinzwe ntacyo bakoze.

Mbugu avuga ko mu bushakashatsi yakoze mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yasanze ikibazo cyo gutanga amasoko kititabwaho cyane nk’ibindi bibazo birimo uburenganzira bwa muntu ndetse n’imiyoborere myiza. Mbugu avuga ko 70% by’ingengo y’imari z’ibihugu zigendera mu masoko.

Mbugu yarari mu Rwanda mu ihuriro ry’ibigo bishinzwe gutanga amasoko mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPPF) ryabereye i Kigali tariki 16/11/2011.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka