Burundi: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ibera mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023 ihuje Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biga ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Perezida Paul Kagame, William Ruto Perezida wa Kenya, Madamu Samia Suluhu Hassan Perezida wa Tanzania, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze kugera mu Burundi bitabiriye iyi nama.
Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byatangaje ko iyi nama igiye guterana ikarebera hamwe uburyo umutekano muke wo mu gihugu cya Congo wagaruka biciye mu nzira y’ibiganiro by’Amahoro.
U Rwanda ntirwahwemye kugaragaraza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo birangwa mu mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iki kibazo u Rwanda rugasanga kitakemurwa no kwitana ba mwana kuko icyabuze ari ubushake bwa Politiki bwo kurandura umuzi w’ikibazo nyiri izina.
U Rwanda rwemera ko hubahirizwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe i Luanda n’i Nairobi, ijyanye no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Ohereza igitekerezo
|