Arusha: Perezida Kagame ategerejwe mu nama yiga ku kibazo cyo kwihutisha ibicuruzwa

Perezida Kagame zitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, yiga kuguteza imbere ubufatanye mu kwihutisha ibicuruzwa bitinda mu nzira bijya mu bihugu bidakora ku Nyanja.

Iyi nama itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/04/2012, i Arusha muri Tanzania, iragomba no kuganira ku masezerano y’ubufatanye mu mutekano, igihe hari igihugu gitewe n’igihugu kitari muri uyu muryango.

Icyifuzo cya Sudani y’Amajyepfo cyo kwinjira muri mu muryango nacyo kigomba kugarukwaho. Inama iherutse yari yasabye ko hagenzurwa ko icyo gihugu cyujuje ibisabwa kugira ngo gishobore kuba umunyamuryango.

Kuba umunyamuryango kwa Sudani y’Amajyepfo byayigirira akamaro igihe yaba yemewe, kuko yatabarwa igihe itewe na Sudani y’Amajyaruguru ubu birebana ay’ingwe.

Ikindi gihugu uyu mwanzuro wagirira akamaro ni Kenya yegeranye na Somaliya irangwamo umutwe w’iterabwoba ubangamiye umutekano wayo.

Sylidio sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka