Amaso yose ahanzwe Dar-es-Salam ariko Tshisekedi arabuze

Umunsi wari utegerejwe n’akarere k’Ibiyaga bigari ndetse n’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika wageze.

Perezida Paul Kagame akigera i Dar-es-Salam
Perezida Paul Kagame akigera i Dar-es-Salam

Gahunda ni ibiganiro bihuza EAC na SADC ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru ubu ifitwe n’abarwanyi ba M23.

Mbere gato ya gahunda yo gufungura inama, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uyoboye SADC muri iki gihe yagaragaye mu ifoto yicaranye na mugenzi we wa Kenya William Ruto uyoboye EAC muri iki gihe.

Indi foto nayo yerekanye Mnangagwa ava ku kibuga cy’indege cya Dar-es-Salam akakirwa n’imbyino z’Abatanzaniya bishimye.

Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, nawe yagaragaye aramutsa abanya Tanzaniya, agisohoka mu ndege iriho ikirangantego cya Uganda Cranes

Perezida Suluhu Hassan wa Tanzania nawe yari yiteguye kubakira mu gihugu cye.

Umwe mu bari bategerejwe cyane, kubera uburemere bw’ibiri bwigirwe muri iyi nama, ni Perezida Felix Tshisekedi wa DRC.

Tshisekedi yohereje muri iyi nama Minisitiri w’intebe Judith Suminwa Tuluka.

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame na we yitabira iyi nama nk’uko byari biteganyijwe.

Inama iraba mu gihe muri DRC hamaze iminsi inama zinyuranye zisaba ubuyobozi bw’iki gihugu kureba umuti w’ikibazo watuma amakimbirane ahosha burundu mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu byo bavuga, harimo gusaba Leta iyobowe na Tshisekedi kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23 uri gufata ibice bitandukanye bya Kivu zombi, ariko ugamije kurinda abaturage baho, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bahohoterwa.

Iyi nama,Tshisekedi yayigiriwe n’abakuru b’Amadini muri iki gihugu.

Abakuru b’ibihugu nabo, bashobora nabo kuba badafite igitecyerezo gitandukanye n’iki, icyakora ari EAC, ari na SADC bashyigikiye ibiganiro biganisha ku mahoro bibera i Luanda, birimo u Rwanda, DRC n’umuhuza ari we Perezida wa Angola, Jao Lourenco.

Ibi biganiro, M23 yakunze kuvuga ko bitafatirwamo ibyemezo ngo ibyubahirize, kuko yo iba yabihejwemo.

Muri ibi bibazo, Kongo yakomeje kwitakana u Rwanda ko ari rwo rutera inkunga M23, ariko u Rwanda rukabihakana, ahubwo rukavuga ko Kongo ari yo ibangamiye umutekano w’u Rwanda, kuko mu mirwano yayo, ikorana n’umutwe w’iterabwoba urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, FDLR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka