Amashanyarazi ngo arakenewe cyane ku baturage kandi yaboneka byoroshye

Umushinga uhuza abashinzwe iby’ingufu ku rwego rw’isi w’impuguke zo muri Kaminuza ya Cambridge iri mu Bwongereza na Malaysia witwa Smart villages; uvuga ko ingufu z’amashanyarazi ku baturage ari ngombwa mu iterambere ryabo kurusha uko babitekereza, kandi ko bishoboka ko zaboneka biturutse ku bushake bw’abafata ibyemezo no kubimenya kw’abaturage.

Izo mpuguke zasabye abanyamakuru bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), mu mahugurwa bakoreye i Kigali muri iki cyumweru; kugaragariza abaturage uburyo amashanyarazi yahindura imibereho yabo; ndetse no kwereka abashoramari, abafata ibyemezo n’imiryango itagengwa na Leta; ko nta terambere ryagerwaho abantu badafite ingufu.

Imirasire y'izuba yubakwa na Gigawatt Global muri Rwamagana.
Imirasire y’izuba yubakwa na Gigawatt Global muri Rwamagana.

Abaturage bafite ingufu z’amashanyarazi ngo bateza imbere imyuga inyuranye, uburezi, ubuvuzi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, n’ubuhinzi, bakongerera agaciro umusaruro ubukomokaho; bakamenya amakuru atuma babaho neza; bagira umutekano bakanarushaho kwitabira gahunda z’imiyoborere y’igihugu cyabo; nk’uko izo mpuguke zisaba itangazamakuru kubikangurira abaturage.

Uwitwa Dr Bernie Jones yagize ati “Turashaka kumenya icyo abaturage bakora kugira ngo bibonere ingufu; ku bazibonye tukamenya niba hari imishinga yo kwiteza imbere bagezeho n’uburyo ubuzima bwahindutse.

Abanyamakuru baturutse mu bihugu bya EAC, bahugurwa na Smart Villages.
Abanyamakuru baturutse mu bihugu bya EAC, bahugurwa na Smart Villages.

Turashaka kandi kumenya abashyiraho gahunda za Leta, abashoramari mu by’ingufu ndetse n’imiryango itagengwa na Leta; icyo bakora mu bijyanye no kugeza ingufu ku baturage batazifite.”

Yavuze ko iyo uyu mushinga umenye ikibazo cy’ibura ry’ingufu mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ngo ubikorera ubuvugizi haba mu bihugu bivuga icyongereza bya Common Wealth, ndetse no mu miryango mpuzamahanga ishamikiye k’uw’Abibumbye (UN) ikorana nawo.

Smart Villages igaragaza uburyo ingufu z’amashanyarazi zagezwa ku baturage bafite ikibazo cy’amikoro adahagije, ko hagomba kubaho kubigisha gushora imari mu ngufu ziciriritse, cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba cyangwa iziva ku ngomero nto z’amazi, iz’umuyaga, gucana gazi n’izindi zose zishoboka ku giciro cyoroshye.

Uyu mushinga usanga abanyarwanda bose bashobora gukoresha amashanyarazi, nyuma yo gusura uwitwa Dan Klinck muri Rwamagana, washyizeho ingufu z’imirasire y’izuba zitanga Megawati 8.5(MW); urugomero ruto rw’uwitwa Sabin Ngirirabatanyurwa wo mu karere ka Gakenke ngo ruzacanira ingo 300; ndetse n’ikigo cyitwa MUNYAX ECO gicuruza ku giciro giciriritse ibikoresha ingufu z’imirasire y’izuba.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, iteganya ko 70% by’abaturarwanda baba bamaze kubona amashanyarazi muri 2017, bavuye kuri 22%(ikigero cy’abayafite muri iki gihe).

Bibaye bityo, Leta izaba iri imbere cyane mu gukurikiza icyerekezo cy’umuryango w’Abibumbye UN, cy’uko abatuye isi bose baba bafite ingufu z’amashanyarazi mu mwaka wa 2030.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u Rwanda rurakataje mu kongera amashyanrazi mu baturage kugira ngo azabateze imbere bakore imishinga ibyara amafranga , biteze imbere

karoli yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka