Amasezerano yo gushyiraho ifaranga rimwe muri EAC, azasinywa mu mpera z’umwaka utaha

Imishyikirano ku ishyirwaho ry’ifaranga rimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC) imaze kurangira, ku buryo hasigaye kunoza amasezerano kugira ngo abakuru b’ibihugu bazayasinyeho mu kwa 11/2013, nk’uko byemejwe na Ministiri ushinzwe EAC mu Rwanda.

Ministiri Monique Mukaruriza, uyoboye Ministeri ishinzwe imirimo ya EAC mu Rwanda (MINEAC), yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012, ubwo yabagezagaho imyanzuro y’inama isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, yateranye ku ya 30/11/2012, i Nairobi muri Kenya.

Uretse kwemeza ko amasezerano yo gushyiraho ifaranga rizakoreshwa n’ibihugu bya EAC azasinywa mu mwaka utaha, iyo nama y’abakuru b’ibihugu yanageze ku myanzuro itandukanye, irimo kwemera ubusabe bw’ibihugu bya Sudani y’Amajyepfo na Somaliya, kuba abanyamuryango ba EAC.

Sudani y’epfo imaze kwemererwa gukurikirana ibikorwa n’inama z’umuryango wa EAC, kandi ngo ibisabwa byose irabyujuje, mu gihe Somaliya nayo imaze gushyirirwaho akanama ko kujya kureba ibisigaye, kugirango nayo yemererwe ubusabe bwayo, nk’uko Ministiri Mukaruriza yatangaje.

Iyo nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, yanemeje amasezerano mu bijyanye no kurinda amahoro n’umutekano muri EAC, guteza imbere ikoranabuhanga, gukumira indwara zambukiranya imipaka ndetse n’ishyirwaho ry’akarere kamwe ka gasutamo.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikganiro.
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikganiro.

Abakuru b’ibihugu kandi bemeye ububasha bw’abaministiri babifite mu nshingano, gusuzuma amahoro yakwa ku bihahwa biva hanze y’umuryango wa EAC, kugirango hasuzumwe niba kudasaba amahooro ku bicuruzwa biva mu muryango wa EAC byubahirizwa.

Banemeje ko u Rwanda rwakwandikira Umuryango w’Abibumbye, ruwusaba ko inyandiko z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bya jenoside(ICTR), zakoherezwa mu Rwanda aho kubikwa muri Tanzania.

Abajijwe ikijyanye n’inyungu u Rwanda rurimo kubona mu muryango wa EAC, Ministiri Monique Mukaruriza yavuze ko ikibazo cy’ibiciro ku bicuruzwa bitandukanye cyari kuba cyarazamutse cyane ugereranyije n’uko bimeze ubu, ndetse ngo u Rwanda rushobora kumvwa mu ruhando mpuzamahanga kubera gushyira hamwe n’abandi.

Inama y’abakuru b’ibihugu yabaye kuri uyu wa gatanu, yabanjirijwe no gufungura kumugaragaro inyubako izakorerwamo n’inzego eshatu z’ubuyobozi bwa EAC, arizo ubunyamabanga bukuru, inteko ishinga amategeko hamwe n’urukiko rw’umuryango.
Banatashye umuhanda mushya uhuza uduce twa Tanzania na Kenya, ukaba unyuzwamo ibicuruzwa byinjira mu muryango wa EAC.

Nyuma y’ishyirwaho ry’ifaranga rimwe, no kunoza ihuzwa rya gasutamo n’isoko rusange, EAC izanatangiza gahunda zo kugira igihugu kimwe gihurije hamwe u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya,Tanzania, ndetse na Sudani y’epfo na Somaliya, mu gihe bizaba byemerewe kujya muri uwo muryango.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka