Abayobozi b’ibihugu bya EAC baziga ku kwinjira kwa Sudani y’Amajyepfo muri EAC

Biteganyijwe ko mu nama ya 10 y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) izaba taliki 28/04/2012 Arusha muri Tanzania hazigwa ku busabe bwa Sudani y’Amajyepfo mu mkwinjira muri uwo muryango.

Inama zitegura inama y’abayobozi b’ibihugu zatangiye kuva tariki 20-25/04/2012 aho abaminisitiri ba EAC bagomba guhura bagategura ibigomba kuganirwa n’abayobozi b’ibihugu; nk’uko byemezwa na Jean Claude Nsengiyumva umukozi wa EAC ushinzwe umusaruro.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byose bigize EAC bazitabira iyo nama. Abo ni Mwai Kibaki, Perezida wa Kenya unayobora EAC muri uyu mwaka, Perezida Jakaya Mrisho Kikwete uyobora Tanzania, Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda, Perezida Pierre Nkurunziza uyobora u Burundi hamwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka