Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri EAC baraganira ku nyigisho batanga

Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare n’intumwa z’ingabo mu muryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) bateraniye mu Ishuri Rikuru rya RDF riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa mbere tariki 08/09/2014 bagamije kurusha gukomeza imikoranire hagati y’ayo mashuri.

Umuyobozi w’iyi nama, Brig. Charles Kang’ethe ukomoka mu gihugu cya Kenya, afungura iyi nama y’iminsi ibiri, yashimangiye ko kwigira hamwe no gutorezwa hamwe ari ishingiro ry’ubufatanye n’imikoranire hagati y’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba mu bikorwa byo guhashya umwanzi.

Na none kandi yavuze ko guhuriza hamwe inyigisho zitangwa muri ayo mashuri makuru ya gisirikare ari ingirakamaro mu ntumbero yo kurinda umutekano w’ibihugu byabo n’uw’akarere muri rusange.

Abayobozi b'amashuri makuru y'ingabo n'intumwa z'ingabo muri EAC mu nama bagiriye mu ishuri ry'ingabo z'u Rwanda riri i Nyakinama.
Abayobozi b’amashuri makuru y’ingabo n’intumwa z’ingabo muri EAC mu nama bagiriye mu ishuri ry’ingabo z’u Rwanda riri i Nyakinama.

Agira ati: “Intego nyamukuru y’iyi nama ni ugusangira amakuru ku nyigisho zitangwa mu bihugu bigize umuryango bityo tugasuzuma integanyanyigisho zigisha ibintu bimwe kugira ngo tugire uburyo bumwe bwo kugera ku ntego yo gusigasira umutekano wa EAC n’uw’akarere muri rusange”.

Iyi mikoranire igeze kure kuko nk’Ishuri Rikuru rya RDF ry’i Nyakinama ryakira abanyeshuri bava bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba hiyongereyeho Sudani y’Amajyepfo. Umwaka washize harangijemo abanyamahanga umunani.

Abayobozi b'amashuri makuru ya gisirikare muri EAC bateye igiti ku ishuri rikuru rya RDF i Nyakinama.
Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri EAC bateye igiti ku ishuri rikuru rya RDF i Nyakinama.

Ngo kuba abasirikare bakuru bo muri EAC bicarana ku ntebe imwe y’ishuri bagasangira ubumenyi n’ubunararibonye ni ikimenyetso cy’uko ibihugu bya EAC bigana aheza mu by’umutekano; nk’uko Col. Sam Omala, intumwa y’Ingabo za Uganda muri EAC abishimangira.

Ati: “Yego, intego zirahari, bwa mbere hari ukubaka icyizere mu ngabo, baraganira, bitoreza hamwe, barasurana, mu minsi ishize turangije amarushanwa ya siporo n’iby’umuco muri Zanzibar mu Leta zunze za Tanzania ni icyerekezo cyiza tuganamo.”

Abitabiriye inama y'amashuri makuru ya gisirikare bafata ifoto y'urwibutso.
Abitabiriye inama y’amashuri makuru ya gisirikare bafata ifoto y’urwibutso.

Iyi nama ihuza amashuri makuru ya gisirikare iba kabiri mu mwaka, igamije by’umwihariko gusuzuma no guhuriza hamwe inyigisho z’amashuri makuru ya gisirikare yo muri uwo muryango kugira ngo batange ubumenyi bumwe. Yitabiriwe n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare ya Uganda, Tanzania, Burundi na Kenya n’intumwa z’ingabo mu muryango wa EAC ndetse n’ubunyamabanga bwawo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka