Abasirikare bari mu myitozo ya “Ushirikiano Imara” bubatse ibyumba bine by’amashuri

Abasirikare bo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bari mu Rwanda mu myitozo ya gisirikare yiswe ushirikiano imara 2012 bujuje ibyuma by’amashuri bine mu rwunge rw’amashuri rwa Dihiro mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera.

Brig. Gen. George Kabugi wungirije umuyobozi w’imyitozo yavuze ko bakoze ibikorwa by’iterambere bituma babasha gusabana n’abaturage ndetse banarushaho kumenyana.

Ati “ntabwo tugomba kwihugura ku gucunga umutekano gusa kuko dukora n’ibikorwa biteza imbere abaturage aho tuba twakoreye iyo myitozo, uwo ni umusnzu wacu”.

Abanyeshuri baganira n'abayobozi bayoboye imyitozo.
Abanyeshuri baganira n’abayobozi bayoboye imyitozo.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Dihiro, Dushimiyimana Ildephonse, yashimiye abo basirikare maze avuga ko ayo mashuri yubatswe agiye gukemura ikibazo bari bafite cy’ibyumba bike kuko azigirwamo n’abanyeshuri bazajya mu mwaka wa kane.

Yabisobanuye atya: “ kuba aba basirikare baraje muri aka karere tubyungukiyemo kuko byari kuzadutwara ingufu nyinshi kugirango tubashe kubona ibyumba nk’ibi”.

Abaturage bo mu murenge wa Gashora nabo baje gufatanya n’izo ngabo maze buri wese atanga umusanzu ashoboye, kuko nabo basanze batatererana abaje kubafasha.

Abasirikare bafatanyirizaga hamwe.
Abasirikare bafatanyirizaga hamwe.

Ingabo zo mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ziri mu Rwanda ziritoza no kurwanya iterabwoba, kurwanya ubushimusi bukorerwa mu mazi, kuzana amahoro aharangwa intambara ndetse no kurwanya ibiza.

Imyitozo yiswe Ushirikiano Imara ihuje abasirikare 1600 baturutse mu bihugu by’aka karere ikaba ibera i Gako mu Bugesera no mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka