Abasirikare ba EAC barakarishya ubumenyi mu kubungabunga amahoro
Abasirikare 24 bakomoka mu bihugu bigize Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba (EAC) batangiye kwiyungura ubumenyi mu byo kubungabunga amahoro muri ibi bihugu.

Abo basirikare barimo n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bateraniye mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri, abera mu kigo cy’u Rwanda cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye muri Musanze, tariki 28 Ugushyingo 2016.
Brig Gen. Dr Rudakubana Charles atangiza ayo mahugurwa yavuze ko abayitabiriye azabagirira akamaro mu kubungura ubumenyi mu birebana n’imicungire y’abakozi n’ibikoresho byifashishwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Agira ati “Aya amahugurwa y’ingirakamaro ni umwanya mwiza wo kuyavomamo ubumenyi buhagije mu bazabahugurwa ku buryo umunsi mwoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bizabafasha kuzuza neza inshingano zanyu.”
Akomeza avuga ko igikorwa cyo guhuriza hamwe ingabo zo mu karere u Rwanda ruherereyemo bisaba ko habaho amahugurwa nk’ayo kugira ngo bose bayagireho imyumvire imwe bahuriza hamwe ubunararibonye.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling avuga ko Ubwongereza buzakomeza gutera inkunga no gufasha igisirikare cyo muri EAC mu bijyanye no kubungabunga amahoro.
Agira ati “Ibihugu byose bihagarariwe muri aya mahugurwa by’umwihariko u Rwanda byatanze umusanzu ukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa byagiye byoherezwamo.
Niyo mpamvu igihugu cy’u Bwongereza gitewe ishema n’inkunga gitanga binyuze mu kigo cy’Ingabo z’Abongereza gifasha ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (British Peace Support Team- Eastern Africa).”

Abo basirikare bitabiriye ayo mahugurwa baturutse mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba arimo ingabo zaturutse muri Uganda, Kenya, Tanzaniya n’u Rwanda.
Yateguwe na Rwanda Peace Academy ku nkunga y’Ubwongereza.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|