Abashinzwe iperereza mu bihugu bigize EAC mu rugamba rwo guhashya iterabwoba

Inzego zitandukanye zirimo abashinzwe iperereza rya gisirikare n’abahuzabikorwa ba gisirikare mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bateraniye mu Rwanda mu nama yiga ku mutekano.

Abashinzwe iperereza muri EAC bari mu nama mu Karere ka Rubavu
Abashinzwe iperereza muri EAC bari mu nama mu Karere ka Rubavu

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nzeli 2017 ikazamara iminsi itatu, iri kubera mu Karere ka Rubavu.

Maj Gen Jacques Musemakweli , Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka atangiza iyo nama yatangaje ko bifuza ko akarere kagira umutekano uhamye.

Ahamagarira inzego za gisirikare zishinzwe iperereza mu bihugu bigize EAC guhanahana amakuru kuko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere.

Agira ati “Ntabwo ibikorwa by’iterambere akarere gateganya byagerwaho nta mahoro. Niyo mpamvu izi nzego zihuriye aha zigomba guhana amakuru mu guhagarika ibyaha by’iterabwoba, gucuruza abantu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Akarere gakomeje guhungabanywa n’ibikorwa by’iterabwabo bikorwa n’imitwe nka Alshabab, FDLR , RUD ADF n’indi mitwe yitwaza intwaro.

Gukorera hamwe kw’inzego mu gushaka umutekano bizakuraho ibyo bikorwa bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.”

Col James Barigye Ruhesi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego zishinzwe iperereza muri EAC avuga ko umutekano mu karere udahagaze nabi ariko bifuza kuganira uburyo warushaho kuba mwiza.

Agira ati “Twahujwe no guhana amakuru no gufashanya nk’uko biri mu masezerano y’ibihugu bigize EAC. Iyi nama iba kane mu mwaka, ubu ni ubwa gatatu kuko iheruka yabereye Zanzibar.”

Akomeza avuga ko kuba u Burundi butitabiriye iyo nama ntacyo yabitangazaho. Avuga ko abayobozi b’ibihugu bagomba kubiganiraho.

Maj Gen Marial Nuor Jak, ukuriye iperereza rya Gisirikare muri Sudan y’Amajyapfo we yatangaje ko yitabiriye iyo nama bwa mbere kugira ngo agire byinshi yiga nk’igihugu kigikura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka