Abanyarwanda barahatanira miliyoni 20RWf zo gukora ibendera rya EAC

Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM) irasaba urubyiruko rw’Abanyarwanda kwitabira amarushanwa yo gukora ibirango by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Bamwe mu banyeshuri bo muri UR Huye bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza amarushanwa yo gukora ibirango bya EAC
Bamwe mu banyeshuri bo muri UR Huye bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza amarushanwa yo gukora ibirango bya EAC

Tariki ya 06 Kamena 2017, nibwo byamenyeshejwe urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye), runashishikarizwa kubimenyesha n’abandi Banyarwanda bari hagati y’imyaka 18 na 35 kuko ari bo bonyine bemerewe gukora iri rushanwa.

Aya marushanwa yatangiye ku itariki ya 01 Kamena akazasozwa ku itariki ya 30 Kanama 2017, uzayatsinda azahembwa ibihumbi 25 by’Amadorari ya Amerika ($), akabakaba miliyoni 21RWf.

Uwa kabiri azahembwa 5000$, arenga miliyoni 4RWf naho uwa gatatu azahembwa 2500$, arenga miliyoni 2RWf.

Abazitabira ayo marushanwa bazakora ibendera n’ikirangantego by’umuryango EAC hamwe n’ibirango (logo) by’ibigo 10 biwushamikiyeho.

Séraphine Flavia, umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe guhuza ibikorwa bya EAC muri MINEACOM avuga ko uyu muryango kimwe n’ibigo biwushamikiyeho byari bifite ibirango bidafite aho bihuriye.

Agira ati “Iyo urebye ibirango by’umuryango w’abibumbye n’iby’imiryango iwushamikiyeho ubona bifite aho bihuriye, amabara yabyo n’uko bikoze bituma uhita ubyibwira.

Iby’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi na byo ni uko. Ibya EAC byo si ko byari bimeze.”

Uzitabira aya marushanwa rero azakora ibirango bikenewe byose, kugira ngo bizabe byenda gusa.

Abanyeshuri ba UR Huye basabwe gukangurira urundi rubyiruko kwitabira iryo rushanwa rya EAC
Abanyeshuri ba UR Huye basabwe gukangurira urundi rubyiruko kwitabira iryo rushanwa rya EAC

Flavia ashishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda kwitabira aya marushanwa kuko urubyiruko rwo mu bihugu bitandatu bigize EAC ruzayitabira.

Ati “Amadorari (y’Amerika) ibihumbi 25 ni intango ku rubyiruko. Tujya tubona n’abahera ku bihumbi bitanu by’Amanyarwanda kandi bakagera ku kintu gifatika. Aya mafaranga azaze mu Rwanda.”

Abanyeshuri bo muri UR Huye basobanuriwe iby’aya marushanwa bishimiye kuba yaragenewe urubyiruko, kandi biteguye kuyitabira; nk’uko bivugwa na Ernest Gasasira Bahizi wiga mu ishami ry’ubuvuzi.

Agira ati “Muri EAC urubyiruko ni 63%. Kuruha aya mahirwe ni nko kwiteganyiriza kuko havamo ikintu gikomeye. Ni bo benshi kandi bahanga udushya.”

Icyemezo cyo guhindura ibirango bya EAC cyafashwe n’inama y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu muryango, mu nama ya 24 yabahuje yabaye muri 2016.

Abifuza ibisobanuro byimbitse kuri iri rushanwa bakwegera MINEACOM cyangwa bagashakisha amakuru ku rubuga rwa interineti rw’uyu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho! Mwadufasha kumenya uburyo umuntu ushaka kwitabira aya marushanwa yakwiyandikisha? Murakoze

iradukunda Bruno yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Mwadufasha, mukaturangira aho biyandikishiriza kugirango umuntu yemererwe gukora ipiganwa. Murakoze.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka