Abanyakenya bihariye gushora imari mu bindi bihugu bya EAC

Imibare y’uko ishoramari ryifashe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) iragaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byo muri Kenya byihariye uruhare runini mu gushora imari mu bindi bihugu bigize EAC.

Icyegeranyo cyiswe “De-Fragmenting Africa” cyakozwe na Banki y’Isi ku buryo ishoramari ryagenze mu mezi ashize, cyerekana ko ibigo by’ubucuruzi byo muri Kenya byashoye amamiliyoni menshi mu bindi bihugu bya EAC, bigateza imbere ubucuruzi ndetse bikanatanga akazi muri ibyo bihugu ariko Kenya yon ta bigo biva muri EAC yakira iwayo.

Ibigo byo mu Rwanda, u Burundi, Tanzaniya na Uganda ngo byaba byaratinye kwinjira ku isoko rya Kenya, bitinya guhangana n’ibifite ubunararibonye byo muri Kenya, dore ko no gutangira ubucuruzi bushya muri Kenya bitoroshye.

Abacuruzi bo muri ibi bihugu bindi ahubwo ngo bahisemo kujya bikorera ubucuruzi bwabo imbere iwabo mu gihugu cyangwa bakajya gushora imari mu bindi bihugu ariko bitari Kenya.

Ibigo byo muri Kenya biragenda byigaragaza cyane mu ruhando rw’ibigo bicuruza ibintu binyuranye, mu mabanki ndetse no mu bindi bikorwa bibyara inyungu ibyo ari byo byose, cyane cyane mu Rwanda, Uganda na Tanzaniya.

Icyo cyegeranyo cya Banki y’isi kivuga ko ibigo by’ubucuruzi nka Nakumatt, Tuskys na Uchumi byashoye akayabo ka miliyoni 28 z’amadolari ya Amerika mu bindi bihugu bya EAC mu myaka ya 2002 kugera mu 2009. Ibi kandi ngo ni mbere y’uko Nakumatt na Uchumi bikingura imiryango mu Rwanda na Tanzaniya.

Haravugwa nanone amabanki akomoka muri Kenya amaze kwigaragaza no gusesekara mu bihugu bya EAC. Banki za KCB, Equity Bank, Fina Bank, iyitwa Commercial Bank of Africa na DTB zikomeje gusakara mu bihugu bya EAC ku muvuduko munini, mu gihe nta kigo cy’ubucuruzi bunini cyinjira ku isoko rya Kenya giturutse mu bindi bihugu bya EAC.

Amabanki n'ubucuruzi ni bimwe mu bigo by'Abanyakenya bikomeje gusakara mu bihugu bya EAC.
Amabanki n’ubucuruzi ni bimwe mu bigo by’Abanyakenya bikomeje gusakara mu bihugu bya EAC.

Muri icyi cyegeranyo cya Banki y’Isi haravugwamo ko ibigo by’ubwishingizi nka APA Insurance, Insurance Company of East Africa (ICEA), Jubilee, Phoenix of East Africa, Real Insurance, UAP n’iby’ishoramari Dyer and Blair Investment Bank, Faida Securities na Kingdom bikomoka muri Kenya byamaze gusesekara mu Rwanda n’u Burundi.

Nta kigo cyo muri Tanzaniya cyangwa Uganda cyiragaragara ku isoko rya Kenya, mu gihe u Rwanda n’u Burundi byo bisa n’ibikiri bishya mu muryango ukomeye wa EAC.

Muri rusange, Banki y’Isi iravuga ko ibigo by’ubucuruzi bunyuranye bikomoka muri Kenya bikomeje guharanira kugera ku masoko mashya kandi arimo amafaranga yo mu bihugu bihuriye muri EAC.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka