Abaminisitiri ba EAC bose bagiye koherezwa gukorera Arusha

Abadepite b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barasaba ko abaminisitiri bashinzwe uwo muryango mu bihugu biwugize kujya gukorera hamwe mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya kugira ngo ibyemezo bijye bifatwa ku buryo bwihuse.

Kimwe n’ibindi bihugu bigize uyu muryango, u Rwanda rufite minisitiri ushinzwe ibikorwa by’uwo muryango. Kugeza abo baminisitiri bakorera mu bihugu byabo.

Ni ukuvuga ko Minisitiri Monique Mukaruliza wa MINEAC agomba kwimuka i Kigali akajya gukorera Arusha ku cyicaro cy’ubunyamabanga bwa EAC.

Mu nama yahuje abashingamategeko b’uyu muryango (East African Legislative Assembly) irimo kubera i Kampala muri Uganda kuva mu cyumweru gishize, abari bayirimo basabye ko inzego zibishinzwe zishyira mu bikorwa vuba icyifuzo kimaze igihe gitanzwe cyo kohereza abaminisitiri ba EAC gukorera mu nyubako iri Arusha.

Buri gihugu kigize EAC nicyo cyacumbikiraga abaminisitiri b’uwo muryango kuko nta nyubako ihagije yo gukoreramo wari ufite. Muri iyi nama hagaragajwe icyifuzo cy’uko mu gihe iyi nzu yaba itangiye gukorerwamo ku mugaragaro mu kwezi kwa kane 2012, ibikorwa byose by’uyu muryango mu bihugu biwugize byaza kuhakorera.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka