Abakuru bo muri EAC bemeza ko akarere kamwe ka gasutamo kazakungahaza abaturage

Mu nama yemeza burundu ishyirwaho ry’akarere kamwe ka gasutamo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo, bemeje ko kudatinda kw’ibicuruzwa mu nzira, urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu ndetse no kubona ingufu bigiye gukungahaza abaturage b’ibyo bihugu.

Abakuru b’ibihugu bine bya EAC bikoresha umuhora wa ruguru ugana ku cyambu cya Mombasa, ari bo Perezida Kagame w’u Rwanda, Yoweri K Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, babyemereje i Kigali mu nama ya gatatu y’ubufatanye, kuri uyu wa mbere tariki 28/10/2013.

Abakuru b'ibihugu byo muri EAC bemeje amasezerano y'ubufatanye mu iterambere, hiyongeyeho Sudani y'Epfo.
Abakuru b’ibihugu byo muri EAC bemeje amasezerano y’ubufatanye mu iterambere, hiyongeyeho Sudani y’Epfo.

Imyanzuro y’inama y’ubufatanye iherutse kubera i Mombasa mu mpera z’ukwezi kwa munani k’uyu mwaka, ngo itangiye kwerekana umusaruro mwiza, aho bavuga ko ibicuruzwa byavaga ku cyambu bikagera mu Rwanda hashize iminsi 22, none ubu ngo imodoka zibitwara ziramara iminsi umunani gusa mu nzira, nk’uko ba Perezida bose babyishimiye.

“Mu Rwanda na Uganda twahombaga miliyoni zigera kuri 45 (z’amadolari) kuri kontineri 25 z’ibicuruzwa”, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Mary Baine yibutsaga abakuru b’ibihugu byo muri ‘East African Community (EAC)’.

Sudani y'Epfo yemerewe kwinjira muri EAC by'agateganyo.
Sudani y’Epfo yemerewe kwinjira muri EAC by’agateganyo.

Mu guharanira ko igihe ibicuruzwa bimara mu nzira kiguma uko kimeze cyangwa kikagabanuka kurushaho, ndetse abaturage bagatangira kugura ibintu badahenzwe, abakuru b’ibihugu bemeje burundu ikurwaho ry’inzitizi zidashingiye ku mahoro zirimo kutagira bariyeri n’imwe mu nzira.

Bavuze kandi ko iminzani ipima uburemere bw’imodoka zitwaye ibicuruzwa yaba ku mupaka uhuza igihugu n’ikindi gusa, kandi ibicuruzwa bigapakirwa ku cyambu bihita bijyanwa muri buri gihugu, nta na hamwe byongeye gupakururirwa kugirango bisuzumwe nk’uko byari bisanzwe bimeze.

Ibiganiro ku guhuza za gasutamo byakurikiranwe n'abanyamakuru batandukanye.
Ibiganiro ku guhuza za gasutamo byakurikiranwe n’abanyamakuru batandukanye.

Abakuru b’ibihugu bakiriye Sudani y’Epfo (igihugu gikungahaye kuri peterori) mu muryango, bahita banzura ko imishinga yo gushaka ingufu no kuzisangira, kubaka ibihombo bya peterori n’umuhanda wa gari ya moshi biva Mombasa-Kigali, n’ikoreshwa ry’indangamuntu nk’urupapuro rw’inzira bizanogerezwa mu nama izaba mu mezi make, muri Sudani y’Epfo.

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yijeje ko agiye kwihutisha inyandiko zo kugirango igihugu cye cyemererwe burundu kwifatanya n’ibindi, ndetse no kubiteza imbere nawe ataretse igihugu cye, kuko ngo “Abanyasudani y’epfo bameze nk’abari mu bwigunge”, nyuma yo kwitandukanya na Sudani.

U Rwanda rwishimiye kwakira abakuru b’ibihugu barimo kurusura muri iki cyumweru, aho nyuma yo kwakira aba Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo mu nama yo guteza imbere akarere ka EAC, rwiteze kwakira abandi bayobozi b’ibihugu bya Gabon, Benin, Burkina Faso na Mali, mu nama yiswe “Transform Africa “ yiga ku kamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka