Abakuru b’Ibihugu bya EAC banzuye ko imirwano muri Congo ihagarikwa byihuse

Inama y’Abakuru b’Ibihugu birindwi bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yategetse impande zose zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Congo (DRC), guhagarika imirwano byihuse hagatangira ibiganiro.

Uretse Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, wahagarariwe na Minisitiri we ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Deng Alor Kuol, abandi bakuru b’ibihugu babashije guhurira i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu.

Ni inama yahuje Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Félix Tshisekedi Tshilombo, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uwa Kenya William Samoei Ruto na Evariste Ndayishimiye wabakiriye mu Burundi.

Umwanzuro wa gatanu w’iyi nama ya 20 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabereye i Bujumbura kuri uyu wa 04 Mutarama 2023, usaba imitwe irwanira muri Congo yose kuva mu bice yamaze kwigarurira.

Uyu mwanzuro ugira uti "Abakuru b’Ibihugu basabye impande zose guhita zigarika imirwano, imitwe yose harimo n’iy’amahanga ikava mu birindiro, Abagaba bakuru b’ingabo (za EAC) bazahura bitarenze icyumweru kimwe bagene uburyo bwo kuva mu birindiro kw’iyo mitwe no koherezayo ingabo."

Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko ibi bizakurikirwa n’ibiganiro, kandi ko kutabyubahiriza ari ikibazo kizajya kigezwa ku Muyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC kugira ngo gihite gisuzumwa byihuse.

Iyi nama yasabye imitwe yose y’Abanyekongo gushyira intwaro hasi nta cyo isabye, ikitabira ibiganiro by’amahoro biganisha mu nzira ya Demokarasi igihugu cya Congo kirimo kwinjiramo.

Inama yanasabye ibihugu byose byatanze ingabo, kuzohereza byihuse ahabera urugamba, ndetse inasaba Leta ya Congo korohereza ingabo za Uganda na Sudani y’Epfo gusanga izindi zigize Umuryango EAC zagiye kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yashimiye abayobozi, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu birimo kugaragaza uruhare mu kugarura umutekano muri Congo, by’umwihariko ibihugu bya Angola na Senegal byatanze umusanzu w’amafaranga yo gufasha mu biganiro bya politiki bikomeje gukorwa.

Abakuru b’Ibihugu basoje Inama bashimira Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri iki gihe, akaba yarabashije kubahuza mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

TWISHIMIYE UWOMUSHORAMARI MURAKOZE

erie yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Iyo nama yarikenewe kandi yanzuwe neza,amahoro n’umutekano biganze muribyo bihugu byose bigize uwo muryango wa EAC.

Clapton yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Jew ndikwibaza igituma hubwo ingabo za EAC zitarashikaho urugamba ruri kubera kk bariko badindiza igikorwa 𝒏𝒊𝒃𝒂𝒏𝒚𝒂𝒓𝒖𝒌𝒆 𝒃𝒂𝒋𝒆 𝒌𝒖𝒓𝒖𝒈𝒂𝒎𝒃𝒂 𝒕𝒘𝒊𝒕𝒆𝒈𝒂𝒏𝒚𝒆 𝒖𝒎𝒖𝒏𝒆𝒛𝒆𝒓𝒐 𝒖𝒎𝒖𝒔𝒂𝒓𝒖𝒓𝒐 𝒃𝒂𝒛𝒐𝒕𝒂𝒏𝒈𝒂 𝒌𝒂𝒏𝒅𝒊 𝒗𝒖𝒃𝒂 𝒃𝒘𝒂𝒏𝒈𝒐

Nitwa alias yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Nonese buriya nyakubahwa wa kongo ntaribwongere kwisubirahora? Reka tubitege amaso

protwgene yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Nonese buriya nyakubahwa wa kongo ntaribwongere kwisubirahora? Reka tubitege amaso

protwgene yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Tubashimiye ku nkuru mutugezaha.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

president of DRC niwe main cousr of this wor but negative effect its already came t him ........

Moses yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Waouw, byiza cyanee pee. Nibyubahirizwe umutekano ugaruke turawushonje rwose

Karaboneye yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka