Abagore bo mu karere u Rwanda ruherereyemo barakangurirwa kutisuzugura mu bucuruzi

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (MINEAC) yemeza ko abagore nabo bakeneye kugaragara mu bucuruzi bunini kandi bwambukiranya imipaka akaba ari muri urwo rwego batangiye gahunda yo kubasobanurira inyungu bafite mu gukorera mu bihugu byo muri aka karere.

Mu nama iteraniye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 25/09/2013, iyi Minisiteri yabasobanuriye uburyo gasutamo zahujwe hagamijwe isoko rimwe n’inyungu bazagira mu gukoresha ikarita ndangamuntu, mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza.

N’ubwo abagore bavuga ko nabo bitabiriye ubucuruzi bwambukiranya imipaka, baracyemeza ko hakiri imbogamizi zikoma mu nkora ubu bucuruzi.

Ku ikubitiro haravugwa amananiza ashyirwa ku bacuruzi no kuba amasezerano yorohereza ubu bucuruzi abagore binjiyemo, ashyirwaho umukono hagati ya za Leta aba mu mpapuro gusa kurusha kuba yahuzwa n’imibereho abaturage bafite, nk’uko umwe muri bo yabitangaje.

Usanga abagore benshi bacururiza mu Rwanda no mu gihugu birukikije bikorera ubucuruzi buciriritse.
Usanga abagore benshi bacururiza mu Rwanda no mu gihugu birukikije bikorera ubucuruzi buciriritse.

MINEAC yasobanuriye ba rwiyemezamirimo b’abagore ko bakwiye gutinyuka ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakava mu bucuruzi buto. Kandi ko ureste n’abagore, kimwe n’abakora ubu bucuruzi bose bakwiye gushaka uburyo bwo kumenya indimi zikoreshwa mu bihugu bashoramo imari.

Minisitiri Muhongayire Jacqueline ushinzwe ibikorwa bya EAC mu Rwanda yavuze ko bazakomeza gufasha abagore mu kwinjira neza muri ubu bucuruzi.

Ubusanzwe umubare munini w’abagore umenyerewe mu bucuruzi buto buto, ubucuruzi bunini bugaharirwa abagabo harimo n’ubu bwambukiranya imipaka.

Hari abavuga ko imyumvire iganisha ku mateka y’umunyarwandakazi itamuha ububasha ku bintu byose iza ku isonga mu ikererwa ry’umugore kwinjira muri ubu bucuruzi.

Icyakora na none biragoye ko ubucuruzi nk’ubu bushobora guhira ababukora mu gihe amasezerano y’ubufatanye ibihugu bihurira mu muryango w’Afrika y’Uburasirazuba akivugwa mu mpapuro gusa, abakora ishoramari ryabo nabo bagakomeza kunanizwa ku mipaka kaziramo rimwe na rimwe ikibazo cya ruswa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka