Abagore barerekwa uko bagira uruhare muri EAC
Abagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru barakangurirwa kudapfusha ubusa amahirwe yo kuba mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

U Rwanda rumaze imyaka igera ku icyenda muri EAC, aho rwanagize uruhare mu gutuma hajyaho gahunda zitandukanye zo koroshya ubuhahirane mu bihugu bigize uyu muryango. Ariko usanga abeshi mu Banyarwanda biganjemo abagore batabyaza umusaruro amahirwe ahari.
Amwe mu mahirwe ahari ni ugukuraho ibyangombwa byasabwaga abinjira muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango, gukomorera imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa bihakorerwa n’izindi ziri kuza nk’umuhnda wa gari ya moshi no gukoresha ifaranga rimwe na pasiporo imwe.

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2016, abagize inteko ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bagiranye ibiganiro n’abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu turere twa Burera, Gakenke na Musanze berekwa imikorere n’imikoranire y’ibihugu bigize EAC.
Hon Bazivamo Christopher wari uyoboye itsinda ryaganiriye n’abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, yasobanuye ko kuba u Rwanda nk’igihugu rwarinjiye muri EAC bidahagije.
Yagize ati “Kwinjiramo gusa mu mpapuro tukajya dutangamo amafaranga y’igihugu kugira ngo umuryango ukore ntabwo bihagije. Igihagije nuko twese twinjiramo, tukabyiyumvamo.

Ahubwo muharanire ko iby’ahandi muri EAC baba bafite mwumva namwe ari ibyanyu hano, ahubwo ibyo mudafiteho amahirwe mukagerageza kuyabona kugirango nabyo mubibyaze umusaruro.”
Uwitonze Modeste umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko abagore bagifite imyumvire ikiri hasi kuri EAC, ariko nyuma y’ibiganiro hari byinshi batahanye kandi bizabafasha kubyaza umusaruro amahirwe bafite.
Ati “Hari abagore bafite ibintu byinshi bakora bitandukanye ariko batari bafite isoko ryagutse nk’uko ubungubu tubibonye ko isoko riri muri uri muryango wose uko ungana, ibihugu bitanu tubonye ko ushobora gucuruzayo ikintu cyawe nta mpungenge nta ntugukumiriye.”
U Rwanda rwinjiye muri EAC rusanzemo Kenya, Tanzania na Uganda, n’u Burundi ariko nyuma Sudani y’Epfo nayo ikaba yarahise iba umunyamuryango.
Ohereza igitekerezo
|