Abagize sosiyete sivile zo muri EAC bari gusesengura amategeko areba u Rwanda

Abagize ihuriro ry’imiryango idaharanira inyungu mu bihugu byose bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), bari gusesengura amategeko atandukanye areba u Rwanda n’uko ubuvugizi bukorerwa abaturage.

Aya mahugurwa y’iminsi ine yatangiye kuwa gatatu tariki 13/02/2013 mu karere ka Musanze, ngo anafite gahunda yo gusesengura ishyirwa mu bikorwa rw’itegeko ry’urujya n’uruza rw’abakozi mu bihugu bigize uyu muryango hagimijwe korohereza abawutuye kubona akazi.

Mujyanama Pio, impuguke mu bijyanye n’ubushakashatsi gusesengura politike n’ubuvugizi muri sosiete sivile zo mu bihugu byo muri EAC, yavuze ko iyo hashyizweho amategeko biba bikenewe ko bamenya neza uko agenzurwa.

Ati: “Impamvu tuba twabahamagaye, ni uko twebwe tutamenya ibibazo byose biri mu gihugu, ariko hari abashinzwe uburinganire, imiyoborere myiza, abashinzwe amategeko n’ubuvugizi n’abandi. Kubahuza tuba twifuza ko bazatwereka ibibazo bitandukanye bigenda bigaragara muri sectors bakorera mo”.

Yongeraho kandi ko bari gusesengura itegeko ry’urujya n’uruza rw’abakozi, bareba niba rifite icyo rizamarira abaturage, cyangwa se niba nta ngingo zidakwiriye zibonekamo, dore ko nk’ibihugu bimwe byemera abaganga n’abubatsi kabuhariwe, ikindi kikemera abandi.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bishimira iyi minsi bagiye kumara bungurana ibitekerezo, kuko ibyo bakora bisanzwe bifite aho bihurira ha hafi n’imibereho myiza y’abaturage.

Gusa ngo ku bijyanye n’itegeko ry’urujya n’uruza rw’abakozi, harateganywa ubushakashatsi, buzagaragaza ubuzima bw’abajya mu bindi bihugu gushaka akazi, ndetse n’igituma hari abataratinyuka kwambuka imipaka ngo bajye guhahira mu baturanyi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka