Abadepite bagize EALA basuye umupaka wa Rusumo
Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), kuwa 19/10/2012, basuye umupaka wa Rusumo mu rwego rwo kureba aho igikorwa cyo kubaka one Stop Border Post n’imyiteguro yo kubaka ikiraro cya ku Rusumo bigeze.
Imwe mu mbogamizi ziri ku mupaka wa Rusumo ni parikingi nto y’amakamyo; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais. Ikindi kibazo ni imiterere y’ahari kubakwa one stop border post kuko umwanya wo kubakamo utameze neza ku buryo bushimishije.
Ku ruhande rwa Tanzaniya basanze hakiri ikibazo cyo kubona umuriro w’amashanyarazi; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngara, Constantin Kanyasu.
Yemeza ko kuba mu Rwanda hari umuriro w’amashanyarazi bo ntawo bafite ari ikibazo kuri iyi gahunda ya one stop border post no kubaka iki kiraro, ariko ngo bagiye kugishakira umuti.
Abadepite ba EALA kandi barebeye hamwe ikibazo cyo gufasha abashoferi bava mu gihugu cya Tanzaniya n’ahandi kubona aho barara n’aho gufatira ifunguro. Banavuze ko byaba byiza kuri iyi mipaka habonetse farumasi kugira ngo umuntu abe yabona aho agura imiti mu gihe yaba afashwe n’indwara.
Iyi one Stop Border Post hamwe n’ikiraro cya Rusumo byatangiye kubakwa tariki 03/03/2012 bakaba bateganya ko izarangira mu mwaka wa 2014.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|