Abadepite ba EALA bahagurukiye kurwanya ubutayu

Abadepite b’Abanyarwanda bari mu inteko ishingamategeko y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Kamonyi mu gikorwa cy’umuganda batera ibiti bigera kuri 9600 ku ishuri ribanza rya Gihara ho mu murenge wa Runda.

Abadepite bateye ibi biti mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi imaze igiyeho. Mu muganda udasanzwe wo kuwa gatandau tariki ya 5/11/2011, aba badepite batangiye umushinga ugamije kuba mu isi itoshye.

Depite Hajabakiga Patricie, yatangaje ko umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba wizihiza isabukuru y’imyaka icumi inteko ishingamategeko imaze igiyeho. Yavuze ko abayigize batekereje ku kibazo cyo kwita ku bidukikije ndetse no ku ihindagurika ry’ikirere byugarije isi.

Abadepite ba EALA bijemeje gutera nibura ibiti bigera kuri 50.000 muri gahunda yitswe “EALA GREEN BUNGE PROJECT”, igamije gutera ibiti kugirango batabare isi. Abadepite b’abanyarwanda rero ngo bakaba bahisemo gutangirira icyo gikorwa mu kigo cy’ishuri kugirango ibiti bateye bizakomeze kwitabwaho. Igikorwa nk’icyo giheruka gukorerwa mu gihugu cya Tanzaniya aho abagize EALA bateye ibiti mu mujyi wa Arusha.

Dushimiyimana Barnabe, Perezida wa Njyanama y’umurenge wa Runda wabereyemo icyo gikorwa avuga ko kuba abayobozi bo mu nzego zo hejuru baje kwifatanya n’abaturage gutera igiti bifasha abayobozi mu bukangurambaga kuko noneho abaturage bumva ko gahunda bababwira zireba igihugu cyose.
Ati” nk’ubu iyo babonye ukuntu abayobozi b’inzego zitandukanye bitabiriye gutera igiti, bibatera nabo kwiyumvisha akamaro ko gutera ibiti”.

Ntawukuriryayo Jean Damascene, perezida wa sena y’u Rwanda, we yahamagariye Abanyarwanda kwitabira gukora umuganda. Ababwira kandi ko umurimo wo gutera igiti utagarukira ku gikorwa rusange cy’umuganda ko ahubwo buri wese yagombye kwitabira gutera igiti mu rugo rwe. Yagize ati “gutera ibiti ntibirangirire aha, abantu nibatere ibiti ku misozi yabo aho guhagararira kuri uyu munsi”.

Abitabiriye icyo gikorwa bose bagarutse ku kamaro k’ibiti harimo gutanga umwuka mwiza wo guhumeka, kurinda ubutaka, kurinda umuyaga mwinshi ushobora gusenya amazu ndetse n’umwihariko w’ibiti by’imbuto ziribwa zifite intungamubiri zitabarika.

Inteko ishinga amategeko y’ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba yagiyeho tariki 31/10/2001 nyuma y’imyaka ibiri uwo muryango ushinzwe. U Rwanda rwinjiye mu muryango w’ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2007. Abadepite ba mbere b’Abanyarwanda bagiye mu nteko yawo muri gicurasi 2008.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere EALA yatangiye gukoreramo umuganda, ubwo hakorwaga igikorwa cyo guca nyakatsi mu kagari ka Kanyinya, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka