“Abacuruzi ntibazatungurwe n’uko mu bindi bihugu bya EAC basoresha kimwe nko mu Rwanda” - RRA

Umuyobozi wa Rwanda Revenue, Richard Tusabe, arasaba abacuruzi bo mu Rwanda kutazatungurwa n’imisoreshereze iteye kimwe muri ibi bihugu, nk’uko yabitangaje mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2014, ihuje abakomiseri bakuru b’ibigo bishinzwe imisoro mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC).

Komiseri Tusabe yavuze ko nta mucuruzi uziringira igihugu kimwe ngo areke ikindi mu bihugu bitanu bigize umuryango wa EAC, aribyo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya, kubera ko buri gihugu cyigira ku bindi uburyo bwo kwinjiza imisoro myinshi hatabayeho kubangamira abikorera.

Abakomiseri bakuru b'imisoro n'amahoro mu bihugu bigize umuryango wa EAC.
Abakomiseri bakuru b’imisoro n’amahoro mu bihugu bigize umuryango wa EAC.

Yagize ati “Abacuruzi bo mu Rwanda benshi usanga banacururiza mu bihugu duturanye; niba bambutse umupaka ntibatangire gutungurwa n’ibintu batari bamenyereye; niba ukorera mu Rwanda ukajya i Kampala ugomba kumenya ko imikorere izaba ari imwe.”

Mu nama yabaye mu ntango z’iki cyumweru yahuje abacuruzi bakuru bo mu Rwanda n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, bamwe muri abo bacuruzi bemeje ko bakorera mu Rwanda no hanze muri Uganda, ndetse ko hari n’ibihuha by’uko bashobora kureka gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Revenue yavuze ko buri gihugu cya EAC kigiye gukurikiza imikorere y’ibindi yaba irushaho gutanga umusaruro, aho avuga ko u Rwanda ruziga uburyo Tanzania yateye imbere mu gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi n’uburyo Kenya ngo yungutse miliyoni zirenga 200 z’amashilingi y’icyo gihugu, kubera guhindura itegeko rigenga umusoro ku nyongeragaciro.

Abakomiseri bakuru b'ibigo bishinzwe imisoro n'amahoro muri EAC n'abaje babaherekeje mu nama yabereye i Kigali.
Abakomiseri bakuru b’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro muri EAC n’abaje babaherekeje mu nama yabereye i Kigali.

Icyakora, uretse u Burundi bukirimo kurenza intego bwiha mu kwakira imisoro kuko bugisoresha amafaranga make, nabyo bivuye kukuba ikigo cy’imisoro cyaho kitaratera imbere cyane, ibindi bihugu bya EAC byagaragaje ko intego yabyo itarimo kurenza iyo bagezeho mu myaka yashize.

Ibi ngo biraterwa ahanini n’ihungabana ry’ubukungu ku isi, ryateje abantu kubura amafaranga yo gutera za Leta inkunga, kubura ubushobozi bwo kugura no gushora imari mu bihugu cyangwa gukora ubukerarugendo; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi mukuru wa RRA.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka