Ububiligi: Abanyarwanda bazizihiza umuganura basusurutswa n’abahanzi barimo KODE
Abanyarwanda baba mu turere twose tw’Ububiligi n’inshuti z’u Rwanda bazizihiza umunsi w’Umuganura nyuma yo gukora umuganda ku nkombe z’inyanja y’Amajyaruguru.

Uwo muganura uzizihizwa mu gitaramo kizabera i Blankenberge, mu nzu yubatse hagati mu mazi yitwa PIER, iherereye kuri Zeedijk, 261- 8370, ku itariki ya 19 Kanama 2017.
Icyo gitaramo kizasusurutswa n’abahanzi b’Abanyarwanda n’ abakomoka mu bindi bihugu.
Emmanuel Mwiseneza (Manu), utegura icyo gitaramo avuga ko n’abatazabasha kwitabira uwo muganda ndetse n’umuganura, nabo bemerewe kwitabira icyo gitaramo.
Abahanzi bazasusurutsa abazitabira icyo gitaramo harimo abaririmba indirimbo za karahanyuze nka Maréchal De Gaulle. Hazaba hari n’umuhanzi Fayçal uzwi ku izina rya KODE, Ras Kayaga (Maguru) na Hope.
Kuri abo hiyongeraho umuhanzi ukomoka muri Ghana witwa Kaye Styles, uzwi mu ndirimbo ikoreshwa muri filime y’uruhererekane yamamaye ya “Prison Break”.
Icyo gitaramo kandi kizashyushywa n’abasore bazwi mu bihugu by’Ububiligi, Ubuholandi n’Ubufaransa ari bo DJ Saido na DJ Deliciaz.

Icyo gikorwa cy’umuganda kizabanziriza ibyo birori by’umuganura, ni igikorwa gisanzwe kitabirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi.
Hashize imyaka ine bitabira uwo muganda mu Karere ka Flandres y’Iburengerazuba. Ni ukuvuga mu Karere k’Ababiligi bavuga ururimi rw’Igifurama.
Ako gace gakoresha uru rurimi kabamo abaturage batari bazi u Rwanda mu myaka nka 20 ishize.
Bakaba baratangiye kurumenya buhoro buhoro biturutse ku Banyarwanda bagiye kuhatura banahashaka imirimo. Ako gace kabamo akazi kenshi mu birebana n’ubukerarugendo.
Abanyarwanda baba muri ako karere, cyane cyane akegereye inkengero z’inyanja y’amajyaruguru (Mer du Nord), bamenyekanye kuva muri 2000.
Bamenyekanye ubwo abatari bacye bari bamaze kwinjira mu kazi k’aho maze ababakoresha n’ababagana bagatangira kwibaza aho baturuka. Baje kwishimira umuco n’imikorere by’Abanyarwanda bituma bashaka kubamenya byimbitse.
Binyujijwe ku buyobozi bwa DRB-Rugari (Diaspora Nyarwanda iba mu Bubiligi) ishami rya Flandres y’Iburengerazuba, Abanyarwanda baba muri ako karere bashatse uburyo bahatangiza ibikorwa by’umuganda.

Bifatanyije n’ubuyobozi bw’amashyirahamwe y’abakorera ku nkombe z’inyanja ya ruguru n’Ubuyobozi bwa Komine ya Blankenberge, batangiye ibikorwa ngarukamwaka by’umuganda kuva mu mwaka wa 2013. Mu mwaka wa 2016 nibwo haje kwiyongeraho Umuganura.
Umuganda wabaye ipfundo rikomeye ry’ubufatanye hagati y’Umujyi wa Blankenberge n’Umuryango Nyarwanda uba mu Bubiligi ku buryo havukiye mo n’umushinga w’ubufatanye hagati y’Akarere ka Bugesera mu Rwanda n’akarere Blankenberge.
Yvette Umutangana, uhagarariye Abanyarwanda baba mu Karere k’Iburengerazuba mu Bubiligi avuga ko ibyo bikorwa byose bihesha agaciro n’ishema u Rwanda.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|