UAE - Barashimira Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kubafasha kugaruka mu rwababyaye

Abanyarwanda bari baraheze muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE), kubera ko ingendo zari zahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iryorezo cya Coronavirus bishimiye ko bagiye kugaruka mu gihugu cyabo.

I Dubai muri Leta zunze Ubumwe z'Abarabu hahurira abantu benshi dore ko hazwiho koroshya ubucuruzi (Ifoto: Azamara)
I Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu hahurira abantu benshi dore ko hazwiho koroshya ubucuruzi (Ifoto: Azamara)

Abanyarwanda bari muri Leta zitandukanye za UAE harimo Dubai, Abu Dhabi, Sharjah, Ajman, Umm Al Quwain, Ras Al Khaimah ndetse na Fujairah bari barahagaritse ibikorwa by’ubukungu bakoraga kubera icyorezo, none bishimiye ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kubafasha kugaruka iwabo.

Kaganda Kassim uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda bari mu mahanga aho muri UAE (Rwanda Community Abroad - RCA), yabwiye Kigali Today ko bumva bishimye kubera ko gahunda yo gucyura abo Banyarwanda imaze kujya ku murongo, ku buryo indege izabavana aho muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ibazana i Kigali ku itariki 20 Gicurasi 2020.

Kaganda yagize ati,“Ambasade yacu iherereye i Abu Dhabi, imaze iminsi ikora ubutaruhuka, kugira ngo Abanyarwanda bose bari hano bapimwe, kandi twabonye inkunga z’uburyo bwose cyane cyane ko tutarimo gukora, Abanyarwanda bose bari muri Leta zirindwi barapimwe.”

“Wari umurimo utoroshye kuko ibitaro bya hano bitemera gupima abantu batagaragaza ibimenyetso bya COVID-19, ariko Ambasade yacu yashatse ibitaro byigenga byemera gupima Abanyarwanda bose bibaruje.”

Kaganda yavuze ko Ambasaderi Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri UAE na Edouard Bizumuremyi ukorera muri ‘Consulate’ y’i Dubai, bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bafashe Abanyarwanda bari baheze muri UAE nyuma y’uko ibihugu byari byaharitse ingendo z’indege hagamijwe gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Bitewe n’uko ibintu bimeze ubu muri UAE, Abanyarwanda babaga i Dubai banahakorera,bifuje kuba baba bagarutse mu Rwanda bagategereza ko ibintu bisubiye mu buryo.

Ambasaderi Hategeka yabwiye Kigali Today ko abizi ko hari Abanyarwanda bifuza gutaha byihutirwa, gahunda ikaba irimo gutegurwa kugira ngo indege ibacyure vuba bishoboka.

Yagize ati, “Ikibazo ndakizi, kandi tuvugana n’Abanyarwanda bari hano ku buryo buhoraho twifashishije ‘WhatsApp’.Ubu turakorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo kandi vuba aha hazaboneka indege icyura abo bifuza gutaha mu Rwanda”.

Kaganda yavuze ko bamenyeshejwe ko hari indege iteganyijwe izacyura Abanyarwanda bava i Dubai. Bashimira Leta y’u Rwanda kubera ubwitange igaragaza mu gutabara abenegihugu no kumenya ko bagarutse mu gihugu amahoro.

Gusa nubwo bazataha, hari ingamba zo kwirinda ko bazana icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda kuko mu minsi ishize abantu bazaga baturutse i Dubai, byaje kugaragara ko abenshi muri bo bazana iyo virusi.

Ku bijyanye n’ingamba nshya zo kwirinda ko abataha baturutse i Dubai bazana COVID-19 bigatuma imibare yiyongera mu Rwanda, Ambasaderi Hategeka yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kwirinda ko icyo kibazo cyabaho.

Yagize ati,“Urumva, ntiwabuza umuntu ushaka gutaha, ariko hari ingamba zijyanye no kwirinda zafashwe. Abanyarwanda 56 barapimwe Covid-19 mu rwego rwo kureba ababa bayifite.”

“Byaje kugaragara ko 15 muri abo bapimwe bari barwaye icyo cyorezo, ariko nyuma y’iminsi 15 bari mu kato banavurwa barakize. Gusa nibagera no ku kibuga mbere yo kurira indege bazabanza gupimwa. Nibagera no mu Rwanda bazabanza kumara iminsi 14 mu kato,”

Amb. Hategeka avuga ko arebye ku rutonde bafite, abantu barenga 100 bazataha mu Rwanda bavuye muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu minsi ya vuba.

Kaganda yavuze Abanyarwanda bari muri izo Leta bagiye bakusanya inkunga yo gufasha bagenzi babo bari bafite ibibazo bitandukanye, cyane cyane ko badakora muri iki gihe.

Yagize ati, “Twabonye abagera kuri 80 bari bakeneye ubufasha, dukora uko dushoboye tubageraho bose. Ni igikorwa kitigeze kibaho mu bakomoka mu bindi bihugu bakorera hano. Na Polisi y’i Dubai yavuze ko yatangajwe n’ukuntu dufashanya hagati yacu”.

Kaganda avuga ko bitari byoroshye gukusanya inkunga cyane ko hari mu gihe cy’icyorezo, ariko Ambasade yarabafashije birakunda.

Kaganda yagize ati, “Turashimira Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame, uhora atureberera, aharanira ko tugira ubuzima bwiza.Twizeye ko igikorwa cyo gutaha kizagenda neza”.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020, abanduye Coronavirus muri UAE bagera ku 18.198, ikaba imaze guhitana abantu 198.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe neza, None abari Oman bashaka gutaha bo binzagenda gute! +250728316076 Ni WhatsApp, Mutubarize Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza , None mwatubariza abari muri Oman bashaka gutaha babigenza gute Murakoze ± 250728316076 niyo nkoresha kuri WhatsApp.

Furaha yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka