U Rwanda rwafunguye ibiro by’uhagarariye inyungu zarwo mu Buhinde
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Madamu Mukangira Jacqueline yafunguye ku mugaragaro ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri leta ya Bengal y’iburengerazuba no muzindi leta umunani z’u Buhinde.

Ni umuhango wabereye I Kolkata ku mugoroba wo kuwa 31 Mutarama 2023, ibi biro bikazaba bihagarariwe na Rudra Chatterjee, mu rwego rwo kurushaho gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’izindi leta zitandukanye z’u Buhinde.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru muri guverinoma y’u Buhinde ndetse n’abagize imiryango y’ubucuruzi muri Bengal y’Iburengerazuba.

Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde isanzwe ifite icyicaro I New Delhi, ari nacyo cyicaro gikuru cya Ambasade y’u Rwanda muri Bangladesh, Maldives, Sri Lanka na Nepal.
U Buhinde bufitanye umubano ukomeye n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu bukungu, aho ishoramari ry’Abahinde rikomeje gutera imbere mu Rwanda.

Mu 2017, Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yerekanye ko u Buhinde bwari igihugu cya gatatu nyuma ya Portugal n’u Bwongereza, cyaturutsemo ishoramari ry’agaciro kanini riza mu Rwanda.
U Rwanda rufite Abahinde barenga 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|