U Burusiya: Basabwe kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rukomeye

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye i Moscow mu Burusiya bahuriye hamwe tariki 6 Gashyantare 2026, bizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe, Inkingi y’Iterambere ry’u Rwanda.”

Ni ibirori byahuje abagize Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Burusiya, inshuti z’u Rwanda, abakozi ba Ambasade n’imiryango yabo, hagamijwe kuzirikana indangagaciro z’ubutwari, ubumwe n’inshingano za buri wese mu kubaka Igihugu, ari na zo zigize ishingiro ry’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Joseph Nzabamwita yagaragaje ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku butwari n’ubumwe, ashimangira ko impinduka nziza Igihugu kimaze kugeraho zitaturutse gusa ku bikorwa by’ubutwari byo mu mateka, ahubwo zishingiye no ku kwiyemeza kwa buri munsi kw’abaturage mu gukunda Igihugu, kurangwa n’ubunyangamugayo, gukora neza no kumva inshingano rusange.

Yasabye Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kwimakaza izo ndangagaciro no kugira uruhare rugaragara mu kubaka Igihugu gifite imbaraga, cyigenga kandi cyiteguye ahazaza.

Uhagarariye Ingabo z’u Rwanda mu Burusiya (Defence Attaché), Col. A.B. Mpagaze, yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka y’ubutwari mu Rwanda no ku buryo bwagiye butera imbere uko ibihe byagiye bisimburana.

Yanagarutse ku byiciro by’Intwari z’Igihugu byemewe ku rwego rw’Igihugu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi, bigamije guha icyubahiro abagaragaje ubwitange budasanzwe, ubutwari bw’indashyikirwa n’umusanzu udasanzwe mu gukorera Igihugu.

Ibi birori byaranzwe kandi n’imyidagaduro irimo isomwa ry’umuvugo witwa “Their Shadows, Our Promise” wasomwe na Cdt. Officer Napoleon Rwigema, wibanze ku kuzirikana ubutwari bw’Intwari z’u Rwanda, agaruka ku kwitanga kwabo, Ubumwe no ku nshingano z’iki gihe zo kurinda no gusigasira ubumwe n’amahoro byagezweho.

Abitabiriye ibirori basusurukijwe kandi n’itorero Imena mu Ngango, ryabyinnye imbyino gakondo zigaragaza ubutwari, kwihangana n’umuco by’ingenzi bigaragaza umwihariko w’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka