Senegal: Bizihije umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda

Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2023 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Senegal bizihije umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho bahawe ikiganiro na Dr Jean Damascene BIZIMANA, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu cyibanze ku ndangagaciro zaranze Abanyarwanda zikaba n’ishingiro ry’ubutwari.

Uwo munsi wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda na Place du Souvenir Africain ifite mu nshingano gufasha ibihugu bya Afurika gusigasira no guteza imbere umurage wa Afurika no kumenyekanisha amateka yaranze intwari za Afurika mu bihe bitandukanye binyuze muri muzika ya Jazz y’itsinda JAMM Jazz’Afrika.

Madamu Diop Ngakane Gning, Umuyobozi wa Place du Souvenir Africain yagaragaje ko bishimira ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Senegal na Place du Souvenir Africain mu bikorwa bitandukanye bitegurwa na Ambasade y’u Rwanda kandi ko Ambasade yanabafashije guteza imbere gahunda ya Jazz’Africa kugira ngo intwari za Afurika zifatirweho urugero.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA yasobanuriye abitabiriye Umunsi mukuru w’intwari, abari mu byiciro by’intwari zirimo Imanzi, Imena n’Ingenzi n’ibyaziranze aho zitangiye abandi Banyarwanda kugera n’aho zihara ubuzima bwazo, zikaba zarasize umurage mwiza wubakiweho ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere igihugu kigezeho.

Yagarutse ku butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagejeje ku Banyarwanda tariki ya 1 Gashyantare ku munsi w’Intwari z’Igihugu aho yagize ati “uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda Igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye”. Yagaragaje ko ibikorwa byose bitegurwa na Ambasade byubakiye ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Senegal by’umwihariko Abakuru babyo, Perezida Paul KAGAME na Perezida Macky SALL.

Dr Jean Damascene BIZIMANA, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Prof. Abdoulaye Racine SENGHOR, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya “Musée des Civilisations Noires” batanze ikiganiro kijyanye n’ubutwari n’ubumwe bw’abatuye Igihugu.

Ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene BIZIMANA, cyibanze ku ndangagaciro zaranze Abanyarwanda, bigishaga abana babo zirimo ubutwari, ubumwe, ubufatanye, kugira ishyaka, ubwitange, ubuvandimwe, ubusabane, gukunda Igihugu, gukunda umurimo, kugira ubuntu n’ubupfura, ubworoherane, ubushishozi, ubwangamugayo, kuvuga ukuri, kubungabunga ubuzima, kubaha inama z’abakuru zikaba ishingiro ry’ubutwari aho zigishirizwaga mu Itorero. Magingo aya izo ndangagaciro zigishwa urubyiruko kugira ngo zibe ari zo zibaranga mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri Jean Damascene BIZIMANA yanasobanuye amateka Abanyarwanda banyuzemo mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yerekanye ko Abanyarwanda bahisemo ibibabereye akaba ari byo bashyira imbere mu kwikemurira ibibazo byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof. Abdoulaye Racine SENGHOR yagarutse ku mateka yaranze Senegal aho Abanyasenegal baranzwe no kugira ubumwe hagati yabo byatumye Igihugu kigira amahoro, aho baranzwe no guhuza imico itandukanye y’abatuye icyo Gihugu aho kubatandukanya, byose bishingiye ku buyobozi bwiza Igihugu cyagize kuva cyabona ubwigenge.

Mu ijambo rya Bwana Aliou SOW, Minisitiri w’Umuco mu Gihugu cya Senegal witabiriye uwo munsi mukuru, yagaragaje ko ubufatanye mu kwizihiza uwo munsi w’Intwari z’u Rwanda bushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’umuco.

Yagarutse ku butwari ntagereranywa bwaranze ingabo zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi n’abahagaze ku bitekerezo byiza byari bigamije kubaka Igihugu bakabizizwa. Yagaragaje ko banashima ubutwari bwaranze Cpt Mbaye DIAGNE, Umunyasenegal wari mu ngabo za MINUAR waranzwe n’umutima wa kimuntu wo kurokora abahigwaga mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Yagaragaje ko urubyiruko rugomba gukomeza kwigishwa kugira ngo rusigasire uwo murage mwiza w’intwari.

Yagaragaje ko Senegal yifuza gukorana n’u Rwanda kugiramngo barwigireho, bityo ababyiruka n’abazaza nyuma bazubake Afurika ishinze imizi kandi ifite indangagaciro.

Uwo munsi kandi waranzwe n’imurikagurisha ry’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, muri Senegal no mu bindi bihugu bya Afurika, mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda na Made in Senegal ryitabiriwe n’abagera kuri 50.

Uwo munsi wanaranzwe n’irushabnwa ryakozwe n’abitabiriye uwo munsi hifashishijwe ikoranabuhanga. Abatsinze bahawe ibihembo birimo amatike y’indege ane (4) yatanzwe ku bufatanye na RwandAir, gusura pariki z’Igihugu n’inzu ndangamurage z’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), telefoni zikorerwa mu Rwanda na Maraphone Rwanda n’ibindi bikorerwa mu Rwanda harimo icyayi n’ikawa byatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka