Senegal: Bizihije isabukuru y’imyaka 10 Ambasade y’u Rwanda imaze ifunguwe

I Dakar mu Gihugu cya Senegal, tariki ya 30 Ugushyingo 2021 habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu imaze ifunguye imiryango.

Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori byo kwizihiza iyo sabukuru ni Dr UWERA Claudine, Umunyamabaganga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda ni we wari Umushyitsi mukuru, akaba yari i Dakar mu nama ya 8 y’Abaminisitiri ihuza u Bushinwa n’Ibihugu bya Afurika ku bijyanye n’Ubutwererane. Iyo nama yabaye kuva tariki ya 28 kugeza tariki 30 Ugushyingo 2021.

Ibyo birori byitabiriwe kandi n’intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal n’Abanyasenegal baba mu Mahanga ; abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zirimo n’Abashoramari.

Dr UWERA Claudine, Umunyamabaganga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko u Rwanda na Senegal ari ibihugu bifitanye umubano w’igihe kirekire. Yagarutse ku ngendo z’Abakuru b’Ibihugu, izo Perezida Paul KAGAME yagiriye mu Gihugu cya Senegal n’izo Perezida Macky SALL yagiriye mu Rwanda bigaragaza umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi bikanashimangirwa n’uko ibihugu byombi bifite za Ambasade zibihagarariye muri ibyo bihugu.

Yagaragaje ko mu rwego rw’ubufatanye hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye kandi akaba ashyirwa mu bikorwa. Isabukuru na yo ikaba ije kugaragaza no gushimangira uwo mubano uri hagati y’ibihugu byombi kandi hari n’ubushake bwo gusinya andi hagamijwe gukomeza guteza imbere umubano mu bya politiki, ubukungu, umuco n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Yagarutse ku mateka igihugu cyanyuzemo n’uko cyagiye kiyubaka hifashishijwe indangagaciro ziri mu muco w’Abanyarwanda zabafashije kwishakamo ibisubizo byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho nyuma yayo Abanyarwanda biyemeje kubumbatira ubumwe bwabo, kubazwa ibyo bashinzwe, kureba kure no kwagura amarembo.

Malick DIOUF, Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyasenegal baba mu Mahanga w’Igihugu cya Senegal wari umuhagarariye mu birori byo kwizihiza iyo sabukuru, yagaragaje ko u Rwanda na Senegal bifitanye umubano mwiza cyane, kandi biteguye gukomeza kuwushimangira ukarushaho kugirira akamaro abaturage b’Igihugu byombi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Karabaranga Jean Pierre yagarutse ku bikorwa Ambasade yibanzeho mu myaka 10 ishize n’uruhare rw’abantu batandukanye barimo ubuyobozi bw’Igihugu cya Senegal, Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri Senegal. Muri ibyo bikorwa birimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari, Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wa Afurika, Umuganda, n’izindi gahunda z’Igihugu harimo gahunda zigenerwa urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gahunda ya ‘Come and See’ n’izindi. Yibukije ko ibi birori babikesha Perezida wa Republika y’u Rwanda wafunguye Ambasade y’u Rwanda muri Senegal kugira ngo ishimangire ubucuti n’umubano mwiza w’u Rwanda na Senegal muri 2011, asaba abanyarwanda baba muri icyo gihugu (Diaspora) kuzahora bazirikana icyo gihango igihe cyose.

Yashimiye kandi abashoramari bo mu Gihugu cya Senegal ko bagaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda anashishikariza n’abandi gusura u Rwanda mu rwego rwo kwirebera amahirwe ahari mu kuhashora imari ndetse no gusura ibyiza bitatse Igihugu.

Uhagarariye Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, Jean KOE NTONGA, Ambasaderi w’Igihugu cya Cameroun muri Senegal, yagaragaje ko Ambasade y’u Rwanda muri Senegal yagize uruhare rukomeye mu kurushaho kubaka ubumwe bw’abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga muri Senegal, mu gutanga ibitekerezo mu nama bahuriramo by’umwihariko kuba igihe cyose yabatumiraga muri gahunda zitandukanye itegura zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi w’Intwari, Umunsi wo Kwibohora bikaba byaratumye basobanukirwa neza uko igihugu cyiyubatse.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abashoramari mu Gihugu cya Senegal, Babacar NGOM yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero muri byinshi harimo umutekano, isuku, kwihutisha serivisi n’amahirwe menshi mu ishoramari n’ibindi, byose byubakiye ku buyobozi bwiza igihugu gifite.

Dr Jovith Ndahinyuka uyobora umuryango w'Abanyarwanda baba muri Sénégal
Dr Jovith Ndahinyuka uyobora umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal Dr Jovith Ndahinyuka yashimye cyane uruhare Abanyarwanda baba muri Sénégal (ACRS) bagira muri gahunda zinyuranye z’Igihugu, abasaba gukomeza gukorera hamwe. Yanashimye uko Umuryango w’Abanyarwanda wafatanyije na Ambasade mu bikorwa bitandukanye kandi ko bazakomeza gusenyera umugozi umwe muri gahunda z’Igihugu.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, hanatanzwe ibihembo ku irushanwa ryateguwe binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Online Quiz competition) ryari rigamije kurushaho kumenyekanisha u Rwanda by’umwihariko gukangurira abantu gusura u Rwanda no kurushoramo imari. Ibyo bibazo byibanze cyane ku mateka y’u Rwanda, Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, Imibanire myiza y’u Rwanda na Senegal, Ishoramari mu Rwanda, Ubukerarugendo mu Rwanda na Gahunda ya #Made In Rwanda.

Abahize abandi mu gusubiza neza bahembwe amatike y'indege bazakoresha basura u Rwanda
Abahize abandi mu gusubiza neza bahembwe amatike y’indege bazakoresha basura u Rwanda

Batatu ba mbere mu batsinze bahawe ibihembo birimo amatike y’indege yo kubazana gusura u Rwanda yatanzwe na RwandAir, gucumbikirwa muri zimwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda no gusura za Pariki n’ingoro ndangamurage z’u Rwanda, byose Ambasade ikaba yarabifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB). Batatu barushije abandi ni Lo Fatoumata Bintou Cecile, Amadou Wade na Ndeye Khardiata Gaye.

Hatsinze kandi Arsene Gasana, Jacques Sindayigaya na Cheikh Bassirou Diagne bahembwe telefoni zigendanwa zikorerwa mu Rwanda za Mara phone. Ikindi cyiciro kigizwe n’abantu 50 gihabwa icyayi n’ikawa by’u Rwanda byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga
ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Umuhanzi Massamba Intore yaririmbiye abitabiriye ibi birori
Umuhanzi Massamba Intore yaririmbiye abitabiriye ibi birori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka