Senegal: Bakoze urugendo bise ‘Intambwe Miliyoni’ hibukwa Abatutsi bishwe muri Jenoside

Tariki ya 03 Nyakanga 2022, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Senegal bitabiriye urugendo rwo gusoza gahunda bakoze mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwiswe ‘Intambwe Miliyoni hibukwa Abatutsi basaga Miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rugendo rwateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal.

Abarwitabiriye barutangiriye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar ahari ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakatira kuri Mosquée de la Divinité bagaruka kuri Place du Souvenir Africain aho buri wese yakoze intambwe zigera ku bihumbi 20.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal (ACRS) Dr Jovith NDAHINYUKA yashimiye abitabiriye urugendo rusoza gahunda y’ingendo zakozwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yagarutse ku bufatanye buranga Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu bikorwa binyuranye by’umwihariko muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Aha yibukije zimwe muri izo gahunda zakozwe mu minsi 100 zijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo iyo ku itariki ya 07 Mata 2022 yabereye i Dakar, iyabereye muri Kaminuza ya Gaston Berger iri mu Mujyi wa Saint Louis ku itariki ya 28 Mata 2022 ahatanzwe ibiganiro na zimwe mu nshuti z’u Rwanda zirimo Boubacar Boris DIOP wo muri Senegal wanditse n’igitabo kuri jenoside yakorewe i Murambi ahari muri Perefegitura ya Gikongoro n’iyabereye mu ishuri rikuru “Institut Supérieur de Management/ISM riri muri Dakar ku itariki ya 17 Gicurasi 2022 aho abanyeshuri bo muri iyo Kaminuza bahawe ikiganiro na Generali El Hadji Babacar FAYE wari mu Rwanda igihe hakorwaga Jenoside ari ngabo za Senegal zari mu za Loni zari zishinzwe kubungabunga Amahoro (MINUAR) .

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA, nawe yashimiye abitabiriye urwo rugendo by’umwihariko ashimira Umuryango w’Abanyarwanda ACRS ku gitekerezo cyiza wagize cyo kwibuka umunsi ku munsi Abatutsi bishwe muri Jenoside hakorwa urugendo mu gihe cy’iminsi 100. Yagarutse ku butumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko “Mémoire, unité, renouveau” ashishikariza urubyiruko gukomera kuri ubwo butumwa bwo kwibuka, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza icyerekezo cy’iterambere dukesha ubuyobozi bwiza. Nibo bakwiye gukomeza gusigasira intambwe idasubira inyuma yatangijwe n’intwari zitangiye igihugu, ingabo zari iza FPR INKOTANYI.

Yagaragaje ko gukora urugendo nk’uru mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ari umwanya mwiza wo gutanga ubutumwa burushaho gufasha abakiri bato gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko by’umwihariko kurwanya abayihakana n’abayipfobya.

Yaboneyeho no kwibutsa abitabiriye urwo rugendo ko bazongera kwifatanya mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza FPR INKOTANYI zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikabohora u Rwanda n’Abanyarwanda politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri.

Ambasade y’u Rwanda yateguye gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 yo kwibohora tariki ya 06 Nyakanga 2022 ku Biro bya Ambasade y’u Rwanda i Dakar.

Ni inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka