Murasabwa guhora mwihesha agaciro mukagahesha n’Igihugu – Amb. Abel Buhungu

Abanyarwanda batuye muri Sudani bifatanyije mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’Umuganura, basobanurirwa inkomoko yawo ndetse bagaragarizwa ko umusaruro w’Igihugu utakireberwa mu buhinzi n’ubworozi gusa.

Uyu munsi ngarukamwaka wizihijwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo hirya no hino mu Gihugu ndetse no mu mahanga, aho bahura bakishimira iterambere bamaze kugeraho babikesha umuco wo gukorera hamwe.

Uyu munsi wizihijwe n’Abanyarwanda batuye muri Sudani ku nshuro yabo ya 10, witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Abel Buhungu, avuga ko umuganura wagaruwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’uko wari waraciwe n’Abakoloni mu 1925.

Ambasaderi Buhungu yasobanuriye Abanyarwanda bari bitabiriye uyu muhango ko umunsi w’umuganura ukomoka ku muco nyarwanda, ukaba wizihizwa ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama.

Yababwiye kandi ko uruhare rw’Umuco mu iterambere ry’Igihugu no mu bumwe bw’Abanyarwanda bigaragazwa mu Itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 11.

Iyo ngingo igira iti: “Mu rwego rwo kubaka Igihugu, kwimakaza umuco wacyo no kwihesha agaciro, Abanyarwanda bashingiye ku ndangagaciro zabo, bashyiraho uburyo bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo”.

Ambasaderi Buhungu yagarutse ku nsanganyamatsiko y’umuganura muri uyu mwaka, avuga ko aho u Rwanda n’Abanyarwanda bageze, umusaruro w’Igihugu utakiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi gusa.

Ambasaderi Abel Buhungu
Ambasaderi Abel Buhungu

Yagize ati: “Mu bihe tugezemo umusaruro w’Igihugu ntukiri umusaruro w’ ubuhinzi n’Ubworozi gusa, wizihizwa twishimira n’undi musaruro wagezweho mu byiciro bitandukanye biranga iterambere n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.”

Insangamatsiko y’Umuganura muri uyu mwaka igira iti: “Umuganura, isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”

Nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri Sudani yabitangaje ibinyujije kuri Twitter, Abel Buhungu yakomeje avuga ko mu 1994 Igihugu cyari mu rwobo rw’icuraburindi ndetse amahanga azi ko rutazavamo ariko uyu munsi nyuma y’imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye, rusigaye ari intangarugero ku Isi mu nzego zitandukanye.

Amb. Abel Buhungu yavuze ko mu byo amahanga afatiraho urugero rw’u Rwanda birimo, imiyoborere myiza, Umutekano, ndetse rugasagurira Isi, korohereza ishoramari, kwiteza imbere mu bukungu, Uburezi kuri bose mu bana b’Abanyarwanda, guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage b’u Rwanda bahabwa ubuvuzi ndetse n’ubwishingizi.

Yakomoje kuri byinshi byagezweho Abanyarwanda bakwiye kwishimira harimo ibikorwa remezo nk’imihanda myiza, amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, amahoteli, ibibuga by’indege, n’iby’imyidagaduro.

Ibyo byose kandi ntibisigana no gufasha abatishoboye, guha uburenganzira n’uburinganire umunyarwandakazi, kurwanya ibiteza ubuhunzi nyuma y’uko bwari bwarabaye akarande, kuba intangarugero mu kurwanya ruswa ndetse no kugendera ku mategeko.

Ambasaderi Buhungu yagaragarije Abanyarwanda bitabiriye Umuganura ko u Rwanda rwakomeje gushyira imbere imibanire myiza n’ibindi bihugu.

Ati: “Ibi akaba ari na byo bisobanura inama zikomeye zibera mu Rwanda kenshi, ndetse n’impamvu Abanyarwanda bahabwa inshingano zikomeye mu kuyobora imiryango mpuzamahanga haba CHOGM, Francophonie, guhagararira umunyamabanga wa UN muri Santrafurika n’ibindi.”

Bahaye abana amata mu rwego rwo gusangira na bo no kubifuriza ubuzima bwiza
Bahaye abana amata mu rwego rwo gusangira na bo no kubifuriza ubuzima bwiza

Ibi byiza byose Amb. Buhungu yavuze ko bimaze kugerwaho ndetse n’agaciro Igihugu cy’u Rwanda gifite mu ruhando mpuzamahanga, bituruka ku budaheranwa bw’Abanyarwanda n’ubuyobozi bwiza, buhora buhwiturira gukunda Igihugu, gukora cyane kandi n’umurimo unoze.

Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda mutuye muri Sudani murasabwa guhora mwihesha agaciro mukagahesha n’Igihugu; gukora cyane kandi neza; guhaha ubumenyi ndetse n’ubushobozi bigamije kwiyubaka ubwanyu ndetse mukubaka n’urwabyaye.”

Ibi byose kandi bikajyana no gusigasira umuco nyarwanda; kubana neza n’Abenegihugu; gushakira Igihugu inshuti; kubahiriza amategeko y’Igihugu batuyemo; no gufatanya mu kwerekana ibyiza by’u Rwanda.

Yabibukije ko bagomba guhangana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda, bakagerageza kuvuga ukuri n’ibikorwa byinshi byiza by’u Rwanda, maze bagahashya ibinyoma byuzuye urwango n’ubugome by’abaharabika u Rwanda.

Ambasaderi Abel Buhungu yashimiye Abanyarwanda ubufatanye muri gahunda z’Igihugu zitandukanye ndetse n’inkunga baherutse gutanga ingana n’amadolari ya Amerika asaga ibihumbi birindwi (7,082) yacaniye ingo 481 mu bukangurambaga bwiswe “Cana Challenge.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka