Mozambique: Bashimye uko u Rwanda rwazamuye ubushobozi bw’abagore

Abanyarwandakazi basaga 120 baba mu gihugu cya Mozambique n’abatumirwa babo, bateraniye muri Hôtel Polana Serena iherereye mu mujyi wa Maputo mu gihugu cya Mozambique tariki ya 08 Werurwe 2026, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ku nshuro ya 51.

Muri ibyo birori byari biryoheye ijisho hari hatumiwemo Bwana Kenneth Viagem Marizane, umujyanama wa
Minisitiri muri Minisiteri y’Umurimo, Uburinganire n’Imibereho Myiza y’Abaturage, akaba n’umushyitsi
mukuru muri ibi birori. Hari kandi Dr Anabela Inguane wari uhagarariye Perezida w’Inama Njyanama
y’Umujyi wa Maputo akaba ashinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye; Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu
cya Mozambique Ambasaderi Donat Ndamage n’abamwungirije; abayobozi n’abakomiseri ba RCA
Mozambique.

Komiseri ushinzwe iterambere ry’abari n’abategarugori muri RCA Mozambique, madamu Sangwa Aline
yahaye ikaze abatumirwa, n’abari n’abategarugori bitabiriye ibirori. Mu ijambo rye yagize
ati “Munyemerere mbashimire mwese mwabashije kugera hano tugafatanya kwizihiza umunsi
mpuzamahanga w’umugore kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2026. Uyu mwaka turazirikana
insanganyamatsiko igira iti:Uburenganzira n’ubutabera ku bagore n’abakobwa bose. Mu Rwanda
tukitsamo tuti umugore ni uwagaciro”

Yashimiye n’Igihugu cy’u Rwanda kubera intambwe kimaze gutera mu buringanire no kuzamura
ubushobozi bw’abagore, aho usanga abagore bari ku isonga mu nzego zose z’Igihugu, kandi bigaragara ko umugore iyo ahawe amahirwe n’Igihugu kirushaho gutera imbere.

Yakomeje agira ati “mureke tubyaze umusaruro amahirwe twahawe n’Igihugu cyacu, twigirire icyizere, twiyubakemo ubushobozi.” Yasoje ashimira Leta ya Mozambique uburyo ibungabunga ubuzima bwa buri munsi bw’abagore.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donat Ndamage, na we yahaye ikaze intumwa
z’abayobozi ba Mozambique ari bo Kenneth Viagem Marizane na madame Dra Anabela Inguane.
Yashimiye abayobozi ba Ambasade n’abayobozi ba RCA Mozambique, ashimira kandi komisiyo y’abari
n’abategarugori yateguye ibyo ibirori. Yagize ati “tugomba gukomeza kubaka igihugu kirangwa
n’uburinganire, ubutabera, n’iterambere rirambye, aho umugore n’umukobwa bagira uruhare rusesuye
mu mibereho n’imiyoborere by’igihugu. Tinyuka mugore urashoboye, muri abo twashakanye ntimukiri
abafasha.”

Yongeyeho ati “abagore bafite uruhare runini mu miyoborere y’Igihugu aho mu Nteko Ishinga Amategeko abagore ari 63%, naho mu bayobozi b’Uturere ni 28%, abayobozi b’Uturere bungirije ni 15% nubwo bikiri hasi ariko hari icyizere ko na ho bizazamuka.”

Yashimiye kandi abaperezida b’ibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Mozambique Francisco Daniel Chapo uburyo badahwema guteza imbere abagore, uburinganire, ubutabera no kubashyira mu nzego zifata ibyemezo. Yavuze ko abagore b’Abanyarwandakazi n’aba Mozambique ari abavandimwe, ashima ibikorwa byiza by’indashyikirwa by’abagore, mu mibereho myiza y’imiryango
yabo, dore ko hari n’imvugo igira iti “Ukurusha umugore aba akurusha urugo.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka