Majoro Ntuyahaga arahitira i Mutobo guhugurwa – Ambasaderi Nduhungirehe

Majoro Bernard Ntuyahaga urangije igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko I Buruseri mu Bubiligi, kuri ubu ari mundege imuzana I Kigali Mu Rwanda, aho ari butunguke ku kibuga cy’indege yidegembya, ubundi akajya i Mutobo gutozwa mbere yo kwinjira mu muryango nyarwanda.

Bernard Ntuyahaga ngo ari mu ndege yerekeza i Kigali
Bernard Ntuyahaga ngo ari mu ndege yerekeza i Kigali

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFETT) Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, atangaje ibi k’urukuta rwe rwa twitter, yongeraho ko uyu mugabo agomba kunyuzwa gato I Mutobo ngo ahugurwe nk’undi wese utashye mu gihugu yarahoze mu ngabo zakera.

Ati “Kuko yashoje igihano cye mu Bubiligi, aragera ku kibuga cy’indege yidegembya. Cyakora kuko yahoze muri Ex FAR, aranyura gato mu kigo gishinzwe gufasha abahoze mungabo gusubira mubuzima busanzwe cya Mutobo mbere yo gutangira ubuzima bwa gisivile”.

Majoro Bernard Ntuyahaga yakurikiranywe n’ubutabera bw’u Bubiligi ku cyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa ry’abasirikare b’Ababiligi 10 bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano mu Rwanda mu ntangiriro za Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ngo yidegembya? noneho aje kwishima hejuru y’abo yiciye abantu? Ariko sh, ubutabera ni amayobera ndabarahiye! Uwangira sniper ngo nkwereke

dynamo yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

Uwo mugabo yarafunzwe naho mbona imyaka yabaye mike urebye ibyo yakoze. Ubutabera bwamurekuye. Ese yaba yaremeye ibyaha yakoze? Yalicujije? Yasabye imbabazi?

Alias Ndamage yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

Wagiye uvuga ibintu ufitiye ibimenyetso.
Abapanze genocides niba utabazi uzabaze ababazi.

V2 yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

nonese mubyukuri ubwo ubwo koko ibyanditse nibyo nawe wanditse haraho bihuriye koko? bati ibihano bye byarangiye wowe uti musome muri Beble?

Mfashingabo Obed yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Ibintu bibera mu isi biratangaje.Uyu yicishije abasirikare 10 b’Ababirigi,afungwa imyaka 20.None agarutse mu Rwanda,nubwo Family ye yabirwanyije ngo nagera mu Rwanda bazamwica.Isomo ni irihe?
Mu buzima,tujye twiga bible,tumenye ibyo Imana idusaba,tubikore,aho kwitwa Umukristu ku izina gusa.Abantu bapanze Genocide:ministers,prefets,bourgmestres,conseillers de secteur,military officers,abapadiri,pastors,etc...bose bitwaga Abakristu.Nyamara bakoze Genocide ku bwinshi.
Nitwiga Bible neza,izaduhindura abantu beza,twirinde gukora ibyaha.Noneho Imana izatuzure ku Munsi w’Imperuka,iduhe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Ariko abakora ibyo itubuza,bose bazarimbuka burundu kuli uwo munsi.Hanyuma isi ibe paradizo.Soma Imigani 2:21,22.

ruzibiza yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka