Batangije umuryango ‘Rwanda My Home Country’ ugamije kunganira Igihugu

Umuryango ‘Rwanda My Home Country’, wavutse utangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bagamije kunganira ibyo u Rwanda nk’Igihugu cyabo gisanzwe gikora, nk’uko byasobanuwe na Nsengiyumva Rutsobe uri mu bashinze uwo muryango, ndetse akaba ari n’umuyobozi wawo.

Bamwe mu batangije umuryango ‘Rwanda My Home Country'
Bamwe mu batangije umuryango ‘Rwanda My Home Country’

Rutsobe yavuze ko bo nk’Abanyarwanda baba mu mahanga, bagize Intara ya Gatandatu(6) y’u Rwanda, kuko bakurikira buri kintu cyose Igihugu gikora, bizihiza umuganura n’ibindi, mbese ngo nta gikorwa kibera mu gihugu batagiramo uruhare.

Umwihariko w’uwo muryango wa ‘Rwanda My Home Country’, ngo ni ugukora nk’abakorerabushake, mu bijyanye no kurinda isura nziza y’Igihugu cy’u Rwanda, aho abagize uwo muryango, ntawubabwirije, bakoresha imbuga nkoranyambaga, mu kumenyekanisha u Rwanda neza, kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho, ndetse no guhangana no kunyomoza abavuga amakuru mabi atari yo ku Rwanda.

Rutsobe ati “Ubunyarwanda ni yo ndangamuntu yawe, ni ‘business’ yawe, ni cyo kirango (brand) cyawe. Tugomba kurinda iyo ‘brand’, ni yo tugomba kugurisha,kandi tugomba kuyirwanirira. Umwihariko w’uyu muryango ni ugukunda Igihugu bivuye ku mutima, nk’umukorerabushake, nta muntu ukubwirije…, ibyagezweho mu gihugu birahari mwese murabizi, twese igisigaye ni ukubirinda”.

Umuhanzi Massamba, nk’umwe mu bagize uruhare rwo kurinda icyo kirango (brand) cy’Ubunyarwanda, abinyujije mu nganzo, mu muziki, kandi nk’umwe mu Banyarwanda babaye mu mahanga, ndetse akaba umwe mu bagize uwo muryango wa ‘Rwanda My Home Country’ yagize icyo asobanura ku bijyanye na wo.

Yagize ati “Kera mu buhunzi twaremye amatorero, duhisha icyo tubikoreye, bakabona tubyina, bakabona turirimba, ariko ibyo twabyiririmbaga, ibyo twabyinaga bwari ubutumwa bwo gushaka Igihugu, bwo kuvuga u Rwanda. Yari inzira imwe yihuta, isobanutse yo kugira ngo tuvuge u Rwanda…, N’ubwo bavuga ngo nta muhanuzi iwabo, inganzo yacu, ibihangano byacu hanze muri Diaspora birakundwa cyane.”

“Ni uburyo rero, bufasha abantu kujya hamwe, bakareba ni iki cyakorwa, kugira ngo dushyire hamwe, kuko nko mu Bubiligi hari abantu bahimbye amatorero utabahamagaza mu bikorwa by’umuganura cyangwa ibindi, bo icyo bagendereye ni ukwanga u Rwanda no kurwangiza. Abo ubasanga rero no muri Amerika, ubasanga muri Canada, hari n’abaririmbyi bamwe murabazi, bahimba n’indirimbo zangisha u Rwanda. Icyo dushaka rero, abantu bose bagomba kumenya ko uru Rwanda atari impano, abantu bararuharaniye amaraso arameneka, muri ibyo byose ariko n’inganzo yari intwaro twajyanaga buri mwanya nta kindi. Inganzo yafashaga mu guhamagarira abana gutabarira Igihugu, inganzo ni yo yigishaga abantu amateka y’u Rwanda. Iyo ibintu biciye mu nganzo birihuta cyane.”

Massamba Intore yakomeje ati “Tugize amahirwe yo kubona iyi ‘mouvement’ kuko ubu Ubunyarwanda ni ‘brand’, u Rwanda ni igihugu cyubashywe,… turashaka ko iyi ‘mouvement’ ihuza abo bose baganira u Rwanda, baruvuga, barwamamaza, ariko mu migambi yose dufite muri iyi ‘mouvement’ ni uko buri gikorwa cyose cyazajya giherekezwa n’inganzo. Twari twabitangiye, tubitangira tubikora buhoro buhoro, ibyo twajyaga dukora byitwa ‘Rwanda Cultural nights” ariko ubu noneho tugiye kubyongerera imbaraga kubera ko tubonye na ‘mouvement’ ibirimo, ihamagaza bose, ngo babashe kubyitabira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka