Ambasade y’u Rwanda muri Qatar irimo irakorera ‘Online’

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda iherereye i Doha mu murwa mukuru wa Qatar, bwatangaje ko imirimo y’iyo Ambasade ubu irimo ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) bitewe n’ibibazo by’umutekano biri mu gace iyo Ambasade iherereyemo.

Iyi Ambasade irizeza abakenera serivisi zayo ko yiteguye gukomeza kuzibaha yifashishije ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, kugeza igihe izabamenyesha ko imirimo yayo yongeye gukomeza mu buryo busanzwe.

Ku bafite ibibazo cyangwa se abakenera ubufasha bwihutirwa, bashobora kwifashisha imirongo ya Telefone ikurikira: +974 51070037 / +974 66286011 / +974 50200376 cyangwa bakifashisha email: [email protected].

Amakimbirane akomeye hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Israel yafashe intera ndende, agera no ku bindi bihugu birimo na Qatar.

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, Amerika na Israel batangije ibitero byibasiye ibice binyuranye muri Iran, Iran nay o igaba ibitero byo kwihorera kuri Israel ndetse no ku birindiro by’ingabo za Amerika biherereye mu bihugu bitandukanye, harimo na Qatar.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka