Abanyarwanda baba muri Senegal begeranyije Amafaranga miliyoni eshatu bazifashisha abatishoboye

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal (Association de la Communauté Rwandaise du Sénégal/ACRS) wizihije umunsi w’Umuganura aho begeranyije ubushobozi bugeze kuri miliyoni eshatu (3,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda yabafashije gukora ibikorwa bibiri: Kuganuza abana n’urubyiruko barererwa mu Kigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cy’Umuryango COLOMBIN kiri Ouakam muri Dakar no gusura umunyamuryango wa ACRS wari umaze iminsi arwaye hamwe n’abamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi.

Ikigo Colombin cyashyikirijwe inkunga irimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ibyo kurwanya icyorezo cya COVID 19, isaso (mattresses) n’inkunga y’amabati n’ibindi bikoresho hamwe n’amafaranga yo gusana aho abana barara.

Ibrahima Abdoulaye NDIAYE, Umuyobozi w’ikigo cy’Umuryango COLOMBIN cyashinzwe mu 1997 cyigisha umwuga wo kubumba ibintu bitandukanye byiganjemo imitako abo bana n’urubyiruko bafite ubumuga bamwe muri bo babaga mu muhanda, yashimiye abagize Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal inkunga babateye ariko by’umwihariko indangagaciro z’umuco nyarwanda bagaragarijwe, agaragaza ko izabafasha gukemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo muri iki gihe.

Yagaragaje ko abana bitabwaho muri icyo kigo, kandi umwuga bigishwa ukabakura mu bwigunge kandi ukabaha ubumenyi bubafasha kwibeshaho mu buzima.

Visi-Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal, Antoinette HABINSHUTI yagaragaje ko Abanyarwanda baba muri Sénégal nabo bifuje ko muri uku kwezi Abanyarwanda baba bishimira ibyo bagezeho bagaragariza abandi ko bakomeye ku muco nyarwanda aho bari mu mahanga; bityo bategura igikorwa cyo kuganuza abana n’urubyiruko ndetse na bamwe mu banyamuryango ba ACRS binajyanye n’insanganyamatsiko y’Umuganura w’uyu mwaka wa 2021: “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Yashimiye abanyamuryango bose babigizemo uruhare kandi abasaba gukomeza ubwo bumwe n’ubufatamye muri gahunda zitandukanye z’Igihugu cyacu. Yagaragaje ko bahisemo gusura iki kigo kubera ibikorwa byiza gikorera abana bafite ubumuga kandi ko abanyamuryango benshi bari bifuje kubasura kugirango bifatanye muri ibyo byishimo byo kwizihiza Umuganura ariko ko kubera icyorezo cya COVID 19 isi yose ihanganye nacyo, haje abahagarariye abandi. Yabasabye gukomeza kukirinda no kukirwanya akaba ari no muri urwo rwego hategekerejwe ko no mu nkunga batanze harimo bimwe mu bikoresho byo kurinda ikwirakwizwa ryacyo.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, Guillaume Serge Nzabonimana mu izina rya Ambasade, yagaragaje ko Umuganura, ku Banyarwanda bose ari umwanya wo gutekereza no guha agaciro gakwiye indangagaciro z’umuco nyarwanda no kuwubungabunga twigisha abakiri bato akamaro ko kurinda uwo murage. Mu gihe Abanyarwanda bishimira ibyagezweho no gushimangira ingamba zo kubyongera, basanze bakwiye gusura no kuganuza abandi bikarushaho gushimangira ubufatanye n’ubumwe.

Yashimiye Abanyamuryango ba ACRS bateguye icyo gikorwa n’ubwitange badahwema kugaragaza, ari mu bikorwa Umuryango ACRS utegura n’ibyo ufatanyamo na Ambasade kandi ko Ambasade izakomeza kuwutera inkunga uko bishoboka kose by’umwihariko ibikorwa bijyanye no gushimangira indangagaciro zo gukunda Igihugu, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda aho bari hose no gutsura umubano n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka