Abanyarwanda baba muri Kenya bizihije umunsi wo #Kwibohora28

Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yizihije imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Hamwe dutere imbere.

Ni umuhango witabiriwe n’abagera kuri 250 bagizwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’inshuti z’u Rwanda baba muri iki Gihugu.

Ni ibirori byatangijwe no kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, hakurikiraho amashusho y’ubutumwa bw’umukuru w’Igihugu Paul Kagame ku munsi wo kwihohora.

Mu ijambo rye, uhagarariye u Rwanda muri Kenya, Ambasaderi Richard Masozera yasobanuye ko tariki 4 Nyakanga Abanyarwanda bizihiza Isabukuru yo kwibohora, ari umunsi w’amateka ubwo ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 yari imaze guhitana abasaga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa ndetse zibohora Igihugu.

Umuyobozi wari uhagarariye Guverinoma ya Kenya muri uyu muhango yashimiye Abanyarwanda intambwe bamaze gutera muri iyi myaka 28 ishize, anashimangira ko Abanyakenya babashyigikiye muri urwo rugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka