Abanyarwanda baba muri Ethiopia na Djibouti basanga ubutwari bugomba kuranga Umunyarwanda aho ari hose

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Ethiopia no muri Djibouti, bizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu ku itariki ya 19 Werurwe 2022. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Kwizihiza uyu munsi byabereye i Addis Ababa, muri Ethiopia Defense Forces Officers’ Club no kuri Khor Ambado beach muri Djibouti. Wizihijwe hubahirizwa ingamba zo kurwanya no kwirinda Covid-19.

Iyi gahunda yatangijwe n’igikorwa cy’imikino ngororamubiri yahuje Abanyarwanda b’ingeri zose, abakuru n’abato. Nyuma y’iyo mikino, Abanyarwanda bahawe ibiganiro ku butwari bw’Abanyarwanda.

Ibiganiro byibanze ku butwari bw’Abanyarwanda bahanze bakanagura u Rwanda; Ubutwari bwakuye u Rwanda mu mage mu bihe binyuranye; Ubutwari mu kubaka u Rwanda, ubu no mu gihe kizaza hamwe n’ uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere u Rwanda rwubakiye ku muco w’ubutwari. Abatanze ibiganiro: Bwana Eric Ntagengerwa, Lt. Col. Dr. Hubert Nyakana, Madamu Berthilde Gahongayire na Bwana Emmanuel Gasangwa.

Mu butumwa bwatanzwe na Ambasaderi Hope Tumukunde Gasatura, uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia, yasabye buri wese kwiha umukoro ku cyo yakora n’uruhare yagira mu gukomeza kwimakaza umuco w’ubutwari, mu kurinda ibyiza bimaze kugerwaho, kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda, kumenya guhitamo icyiza no kurwanya ikibi icyo ari cyo cyose gishobora kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mu butumwa bwatanzwe na Madamu Berthilde Gahongayire, Umuyobozi w’Abanyarwanda baba muri Ethiopia, yibukije ko umunsi w’Intwari ukwiriye kubabera umusemburo wo gukora ibindi bikorwa byinshi bikemura ibibazo byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda (Ubukene, imyumvire n’ibindi bishobora kudindiza iterambera ry’Igihugu, …).

Abo bayobozi bibukije ko Abanyarwanda cyane urubyiruko bafite inshingano zo guteza imbere no kwimakaza indangagaciro z’umuco w’ ubutwari bityo zikababera umusemburo wo kwishakamo ibisubizo, Abanyarwanda bagashyira hamwe bagaharanira ubumwe, icyabateza imbere, bagakora umurimo unoze, bakagira umuhate wo gukora bakumva ko ntawundi uzabakemurira ibibazo haba mu mibanire hagati yabo, iterambere, kurinda ubusugire bw’igihugu n’ibindi.

Ku rundi ruhande nanone, Abanyarwanda bo muri Djibouti na bo bahawe Ikiganiro cyagutse cyane ku kugaragaza uko abakurambere bagaragaje ubutwari mu bihe bitandukanye barengera u Rwanda baharanira icyaruteza imbere, rukaba Igihugu gikomeye kandi cyubashywe. Ingero zatanzwe zerekana uburyo ubutwari ari imwe mu ndangagaciro ikomeye yafashije kubaka u Rwanda.

Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya batanga ibitekerezo bitandukanye. Umwanzuro w’ ikiganiro wabaye ko ubutwari bugomba gukomeza kuranga umunyarwanda aho ari hose, akora umurimo unoze kandi agaharanira gukora igiteza imbere u Rwanda kugira ngo rukomeze kuba igihugu cyunze ubumwe, cyubashywe kandi gitera imbere.

Nyuma y’ibyo biganiro abitabiriye icyo gikorwa bunguranye ibitekerezo ku ruhare rwabo mu kwimakaza umuco w’ubutwari uranga Abanyarwanda, ku musozo habaho n’ ubusabane.

Ni inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka