Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville bizihije umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023.

Ambasaderi Mutsindashyaka atanga ikiganiro
Ambasaderi Mutsindashyaka atanga ikiganiro

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yagarutse k’ubutwari mu mateka y’isi, ay’Afurika; ku ndangagaciro yubutwari mu mateka y’u Rwanda n’ubutwari mu cyerekezo cya 2050, ndetse no ku ruhare rw’umuco w’ubutwari mu kubaka u Rwanda.

Yibukije ko umunsi mukuru wahariwe Intwari z’Igihugu, ari umunsi Abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa byaziranze. Ni umwanya kandi Abanyarwanda babona wo gutekereza ku bikorwa bigamije kurushaho kubaka Igihugu no guharanira ubutwari mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati "Kuva u Rwanda rwabaho, Abanyarwanda baranzwe n’ubutwari bukomeye, haba mu kurwagura, kurwitangira , mu kuruteza imbere ndetse no kurubohora."

Yabibukije kandi ko bagomba kurangwa n’indangagaciro zaranze intwari z’u Rwanda ari zo guhoza Igihugu cyabo ku mutima, guhora bashaka icyagiteza imbere, byose bikagendera mu murongo w’ibintu bitatu by’ingenzi u Rwanda rwahisemo: Kuba umwe, Gukora neza inshingano no Kureba kure. Ati :,"ayo mahitamo, niyo atumye igihugu cyacu kigera aho kigeze uyu munsi."

Yasoje asaba urubyiruko kurangwa n’ubutwari mu rugamba rw’iterambere, hagamijwe gukomeza kubaka u Rwanda twifuza mu cyerekezo 2050,arushishikariza gukomeza guha agaciro umuco wacu, gukunda Igihugu, gukora umurimo unoze kandi ku gihe, kunga ubumwe no kugira ubupfura.

Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo, Abanyarwanda bafashe ijambo, bashimiye Ambasaderi ku kiganiro cyiza yabagejejeho, bamwizeza ko ubutumwa n’impanuro bikubiyemo bazabishyira mu bikorwa muri gahunda zabo za buri munsi.

Nyuma y’ibiganiro ku Munsi w’Intwari z’Igihugu, hakurikiyeho ubusabane bw’Abanyarwanda baba muri Congo aho basusurukijwe n’umuhanzi Mukakigeri Mireille.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka