Abanyarwanda baba muri Centrafrica bishyuriye Mitiweri abatishoboye 1000
Abaturage batishoboye babarirwa mu 1000 bo mu Karere ka Gatsibo ntibazongera kurembera mu rugo kuko babonye ababishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Iyo Mitiweri bayishyriwe n’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Centrafrika (Diaspora) kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kanama 2017.
Bumbakare Pierre Celestin, umuyobozi w’umuryango w’abanyarwanda baba muri Centrafrika avuga ko iyi nkunga ingana na miliyoni 3RWf yakusanyijwe n’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro n’abandi bakorayo imirimo itandukanye.
Bahisemo Akarere ka Gatsibo kubera ko ngo gafite benshi mu batishoboye. Kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ngo ni ukugira ngo bagire ubuzima bwiza bityo babashe gukora biteze imbere.
Agira ati “Umunyarwanda iyo ameze neza abasha gukora akiteza imbere. N’ubwo turi mu mahanga dufite n’inshingano yo gufasha mu iterambere ry’igihugu cyacu.”
Gasana Ricahard, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimiye Abanyarwanda baba muri Centrafrica bigomwe amafaranga yagatunze imiryango yabo bagahitamo kuyafashisha abatishoboye.
Avuga ko iyi nkunga igiye kuzamura umubare w’Abanyarwanda batari bakishyuye ubwisungane mu kwivuza.
Agira ati “Twari kuri 74% (by’abamaze kwishyura mitiweri). Iyi nkunga iradufasha kuzamuka iki gihembwe kizarangira (abagera ku) 100% bamaze kubona mitiweri.
Turanashima ko Abanyarwanda baba hanze bagitekereza igihugu cyabo bagafasha abagituye.”
Abishyiriwe iyo mitiweri ni Abanyarwanda bari mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe bigaragara ko badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Mu mwaka wa 2016, nabwo Abanyarwanda baba muri Centrafrica bishyuriye Mitiweri abaturage 500 batishoboye bo mu Karere ka Gakenke.
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye! Ariko bazigomwe bafashe Ni abaturage ba CA kko bamerewe nabi kuturusha bo bari inyuma yacu pe! Natwe nk’abanyafurika dukwiye kubafasha!!
NUKURI IMANA IBAHE UMUGISHA BIRANSHIMISHIJE CYANE BIFATIKA MURI ABAKIRE MURIBYOSE KURIROHO, KUMUTIMA, ....., IMANA ISUBIZE AHO MWAKUYE BANYARWANDA, BEZA MUKOMEZE MUHAHE MURONKE. AMEN TURABAKUNDA HANO MURWANDA NUBURYOHE.