Senegal: Ambasaderi Ntwari yatanze ikiganiro ku buryo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Gérard Ntwari, yatanze ikiganiro mu ishuri Nyafurika ry’Icungamutungo (African Institute of Management) ryo muri Senegal. Yari yatumiwe mu rwego rwo gusobanuro uburyo u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikiganiro cyabaye kuwa Gatanu tariki 10/02/2012, Ambasaderi Ntwari yavuze u Rwanda rwiteje imbere kubera ubushake na politiki bya guverinoma, ndetse n’umurava wa Perezida kagame uhora ukangurira buri wese gushaka icyateza igihugu imbere.

Ambasaderi Ntwari yakomeje abwira abanyeshuri bari bitabiriye iki kiganiro ko politiki na gahunda za leta ndetse n’imishinga byatangijwe, ahanini aribyo byabaye imbarutso yo kwihutisha iterambere mu nzego zose, zirimo politiki imibereho n’ubukungu.

Abanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro byavugaga ku Rwanda.

Yasoje icyo kiganiro avuga ko n’ubwo hari byinshi u Rwanda rwagezeho, rudashobora guterera iyo ahubwo ko Abanyarwanda bazakomeza kwigira ku mateka banyuzemo.

Yanababwiye ko u Rwanda kandi rufite imogamizi nyinshi zirimo kuba rudakora ku nyanja, umutungo kamere udahagije, bamwe mu banyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’umuryango mpuzamahanga ukomeza kubera imbogamizi ibihugu byinshi by’Afurika.

Abari bitabiriye ibyo biganiro barimo n’abarimu n’abanyamakuru bakanguriye abanyeshuri biga muri iri shuri kwigira ku masomo y’u Rwanda kugira ngo bizabafashe guhindura Afurika yose.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira AMBASSADEUR mr.GERARD NTWARI kumurimo we wogukangurira abanyarwanda benshi, aho igihugu kimaze kuva,hano rero kimaze kugera,mu buryo bwinshi bw,umurava wa guverinoma nyarwanda,kandi rero tumwifurije gukomeza kugira akazi keza no kurushaho kugashobora muri uwo mwanya utoroshye yahawe na guverinoma y’igihugu ahagariye mu gihugu cya Bon courage mr.Gerard Ntwari!Imana ibafashe muri byose....!!

jean-claude murabukirwa yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

nibyiza ko n’abanyarwanda baba mumahanga bamenya ibibera iwabo kandi nyine amazi arashyuha ntiyibagirwa i wabo wambeho mujye muzirikana u rwababyaye cyane cyabne mukutwungura ibitekerezo byibyo mubona twakongera kubyo tumaze kugeraho munzego zitandukanye.

phocas yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka