One Dollar Campaign yungutse amafaranga angana na miliyoni 89

Umushinga One Dollar campaign umaze kunguka amafaranga agera kuri miliyoni 89 z’amanyarwanda. Aya mafaranga ni inyungu uyu mushinga wahawe na banki wabikijemo amafaranga yo kubakira abana b’imfubyi batagira aho baba.

Umushinga One Dollar Campaign umaze igihe ukusanya amafaranga yo kubakira abana b’imfubyi batagira aho kuba ndetse icyo gikorwa cyaranatangiye.

Mu rwego rwo kubyaza umusaruro amafaranga yari amaze kuboneka kandi n’ibikorwa bigakomeza gukorwa nta gihungabanye cyane kuko basanze igikorwa cyo kubaka kizatwara igihe kirekire, ababishinzwe bagize igitekerezo cyo gushyira amafaranga mu ma banki abungukira kuko ayo mafaranga afasha izo banki mu bikorwa byazo.

Ku gishoro kingana na miliyari 1 na miliyoni 45 n’ibihumbi744 n’amafaranga 988 y’u Rwanda One Dollar Campaign yari ifite, yasanze yarungutse nk’uko yabyifuzaga.

Bwana SAYINZOGA Nkongoli Apollinaire, uhagarariye umushinga One Dollar Campaign, avuga ko mu mpera z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka basanze bamaze kunguka amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 89.

Ayo mafaranga akaba azafasha uwo mu shinga gukomeza gukora ibikorwa byawo ndetse no kugera ku ntego wihaye yo gushakira abana b’imfubyi aho kuba. Ibikorwa by’uyu mushinga biboneka kuri www.onedollarcampaign.org

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bakunguka bagira nibubake vuba bahe abana aho kuba nicyo kihutirwa!!!
thx

Love Ukuri yanditse ku itariki ya: 12-12-2011  →  Musubize

ibi birashimishije rwose kubona ibigo bya leta nka onatracom birimo birahomba za miliyari umushinga nkuyu wa one ollar compain ukaba wo wunguka ni ibyo gushimira uyu muyobozi wawo rwose ahubwo bamuhe ONATRACOM abe ariwe ayiyobora wenda ahari izunguka aho guhomba.

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 22-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka