Minisitiri w’Intebe Habumuremyi yagiranye ibiganiro n’abanyarwanda baba muri Senegal

Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yari mu ruzinduko muri Afurika y’Iburengerazuba, yafashe akanya asura bamwe mu Banyarwanda baba muri Senegal, aho yabasobanuriye gahunda za leta y’u Rwamda muri uyu mwaka wa 2012.

Minisitiri Habumuremyi n’itsinda yari ayoboye ririmo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Hon. Aloysia Inyumba, n’abandi badepite bashinzwe ububanyi n’amahanga, berekeje muri Senegal nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida wa Gambia Yahya Jammeh.

Mu ijambo rye, Minisitiri Habumuremyi yasobanuye bimwe mu byerekezo cya leta y’u Rwanda n’uburyo kuri iki gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bafatwa ku rwego mpuzamahanga.

Abanyarwanda baba muri Senegal batangaje ko bishimiye urwo ruzinduko, banashimira n’uburyo u Rwanda rwashoboye kubashyiriraho ambadsade muri Senegal.

Banashimye uburyo u Rwanda rugerageza guharanira inyungu z’abaturage bitandukanye n’ibibera mu bihugu bigize Afurika y’Iburengerazuba, bavuga ko bibatera ishema kwitwa Abanyarwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka