Biboneye ko Iwawa atari gereza y’urubyiruko

Ubwo Abanyarwanda baba muri Diaspora basuraga urubyiruko rwigishirizwa imyuga mu kigo cya Iwawa, tariki 18/01/2012, biboneye ko Iwawa Atari gereza y’urubyiruko nk’uko byakomeje kuvugwa maze bahita biyemeza gushaka uko batera inkunga iyi gahunda nziza yo gutoza urubyiruko imyuga.

Mu gihe benshi bari barabwiwe ko Iwawa ngo ari gwantanamo yo mu Rwanda, batunguwe no kubona morali n’umucyo basanganye uru rubyiruko ndetse n’ubuhamya bitangira bivuguruza bidasubirwaho ibibavugwaho.

Alain Kabandana, umwe mu banyeshuri batanze ubuhamya, yabwiye aba bashyitsi ko kuba bari Iwawa atari uko ari imfungwa ko ahubwo baje gufashwa gukira ibiyobyabwenge byari byarabokamye . Yagize ati “Nabanje kujya mu bindi bigo mu bindi bihugu ntacyo mpinduka, ubufasha nakuye Iwawa nibwo bwatumye ndeka ibiyobyabwenge ndumva narateye intambwe idasubira inyuma”.

Kabanda atanga ubuhamya ukuntu Iwawa hamufashije kureka ibiyobyabwenge
Kabanda atanga ubuhamya ukuntu Iwawa hamufashije kureka ibiyobyabwenge

Abanyarwanda bava muri Diaspora biyemeje kugira icyo bakora batera inkunga iki kigo kugira ngo kizashobore kurerera u Rwanda birushijeho nk’uko Dr Ismael wari ukuriye iri tsinda yabitangaje. Dr Ismael yabishimangiye agira ati “icyo kubwira abandi turakiboneye.”

Iri tsinda ryasuye ikigo cya Iwawa rigizwe n’abantu 18 baturutse mu bihugu bitandukanye nk’Ububiligi, Ubwongereza, Norvege, Kanada, Malawi, Malaysia, Ubushinwa ndetse n’Uburundi. Bari mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa bimwe mu bivugwa ku Rwanda.

Ikigo gifasha kandi kikigisha urubyiruko imyuga cya Iwawa cyatangiye kwakira urubyiruko muri Gashyantare 2010. Kugeza ubu kimaze gusohora abagera ku 1345 bari ku isoko ry’umurimo babifashijwemo n’amatsinda abashinzwe mu turere bakomokamo .

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IBYO UY ARIMO KUVUGA NIBIKORWEHO IGENZURA HAKURIKIJWE UBURENGANZIRA BWA MUNTU CYANE KO BABA BARANGIRITSE PSYCOLOGICALY

ALIAS yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

yemwe yemwe,irenze rmantanamo bitewe nuburyo bita ngo barabashira kuri discipline,inkoni bakubitwa zirenze izo yezu yakubiswe kumusaraba kabisa.uburyo babagaburira bwo nburarenze,amazi banywa aturuka he? abanyeshuri baza mubitaro bya gisenyi baje kuhivuriza bo se ,baza bazira iki? abenshi ko twaje gusanga bajyanwayo na bene wabo ,bazira ubusa ahubwo kubira imitungo abo basigaye bashaka kwiharira no kuyirya bonyine,ugasanga umwana ni impfubyi,nta jambo afite,kuko abo bamukuriye bitwa ko bafite IFARANGA??hanyuma uburenganzira bwa muntu muzabwibahiriza ryari?? uwo mwana nanavamo se ko ngo muzaba mwamushize kumurongo,agasubira mubibazo yahozemo ,aho bizamwi=ungura iki?uretse kurushaho gusara ,no kwiheba?? muge mureba gitera ,mureke kwita kukibimutera!!! ubu urubyiruko rufata ibiyobyabwenge rugeze kuri 90%,babiterwa niki?abenshi ko usanga bari muri 15 cg 17 y’imyaka?bose muzabajyana iyo??bizabuza ko bakomeza kurunywa.no kwiyahuza ibindi biyobyabwenge??
Sinumva ukuntu umuntu wize,bamuhuza na mayibobo ninzererezi zinywa colle kumuhanda ,bakabasha kubashira hamwe ngo barabigisha imyuga?? bazashake ikigo cya REHAB,gitandukanya addiction,nabandi bantu baba barananiranye kuko ntacyo bakora(urugero,nkabo bana bo mu mihanda)ibyo babakorera nibyiza,ariko ntaho bihuriye nuwize,kuba addicted kuri drogue runaka ,hari ikibitera ,kandi REHAB,ira canncellinga,umuntu akava kuri drogue agasubira mubuzima busanzwe bitarinze gufata umwaka ngo w’imyuga??? UBURENGANZIRA MUNTU,please,ni igitekerezo natangaga,muzabyigeho.
Amahoro y’Imana.

xx yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka