Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yatangije ‘Nshuti’, umufasha w’ikoranabuhanga ukora amanywa n’ijoro
Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yatangije umufasha w’ikoranabuhanga witwa ‘Nshuti’ ugamije gufasha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Bwongereza kubona serivisi z’ubujyanama no gusubizwa ibibazo byabo ku buryo bwihuse kandi bworoshye.
Uyu mufasha ukora amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi mu cyumweru, yitezweho korohereza abakenera serivisi z’ubujyanama bwa Ambasade, amakuru ku byangombwa, pasiporo, viza n’ibindi bibazo bijyanye na serivisi zitangirwa kuri Ambasade.
Nshuti iboneka kuri WhatsApp kuri nimero +44 7427 941212, ndetse no ku rubuga rwa ambasade: www.rwandainuk.gov.rw.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yagaragaje ko gutangiza Nshuti ari indi ntambwe mu guhanga udushya hagamijwe gutuma serivisi za Ambasade zirushaho kuboneka byoroshye, gutangwa neza kandi ku gihe, aho umuntu yaba ari hose n’igihe icyo ari cyo cyose. Yashimiye kandi abakozi bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Yagize ati "Nishimiye kubona ‘Nshuti’ itangiye gutanga serivisi, nshimiye myimazeyo abakozi ba Ambasade babigizemo uruhare."
Patriot Nkotanyi Francis, uzwi cyane kuri X, na we yashimangiye ko ari indi ntambwe igaragaza iterambere mu gutanga serivisi, aho ikoranabuhanga rikoreshwa mu korohereza abaturage no kubegereza ubuyobozi.
Yagize ati "Iyi ni indi ntambwe ikomeye cyane mu mitangire ya serivisi, kandi ibereye bose."
Iyi gahunda ije yiyongera ku zindi ngamba za Leta y’u Rwanda zigamije kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi za Leta.
Abakurikira iby’iyi gahunda bagaragaza ko ari urugero rwiza rwakagombye no kugerwaho n’izindi nzego, kugira ngo serivisi zitangwe mu buryo bwihuse, buboneye kandi bujyanye n’igihe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|