Abo muri diaspora bitabiriye umushyikirano bazatemberezwa igihugu

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yateguriye Abanyarwanda baba mu mahanga bitabiriye inama ya cyenda y’igihugu y’umushyikirano gahunda y’iminsi ine yo kubatembereza mu Rwanda no kubereka intambwe nziza rugezeho.

Tariki 17/12/2011, bazasura umudugudu wa Susa ufatwa nk’icyitegererezo mu bumwe n’ubwiyunge kuko utuwe n’imiryango isaga 100 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, imiryango y’abagize uruhare muri iyo Jenoside bakemera icyaha bakanasaba imbabazi, Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka kandi bakaba babanye neza cyane.

Abatuye muri uyu mudugudu bahana babanye neza kuko bahana amazi n’umuriro ndetse bakanashyingirana nk’uko babibwiye abambasaderi bahagarariye amahanga mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Aba Banyarwanda bazasura kandi ikigo cya Mutobo cyakira kikanahugura abarwanyi batahuka bava mu buhungiro mu mahanga, kikanabasubiza mu buzima busanzwe. Bazasoza uwo munsi basura ishuri rikuru rya Rwanda Peace Academy rikorera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Tariki 18/12/2011, aba Banyarwanda baba mu mahanga bazakirwa na Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, banahabwe ibiganiro binyuranye ku ntera ubumwe n’ubwiyunge bugezeho mu Rwanda. Minsitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, azabagezaho uko umutekano w’u Rwanda ubungabunzwe muri iki gihe n’ingamba zo kuwusigasira.

Minisitiri Gen. Gatsinzi Marcel azabasobanurira aho guca ubuhunzi ku Banyarwanda bigeze naho Minisitiri John Rwangombwa abagezeho uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, uko butera imbere n’uruhare Umunyarwanda wese akwiye kubugiramo ngo igihugu gitere imbere kandi abigiremo inyungu.

Tariki 19/12/2011, bazagirana ibiganiro n’abakoresha n’abikorera banyuranye mu Rwanda maze baganire ku buryo bwo guteza imbere umurimo no guhanga akazi mu Rwanda.

Tariki 20/12/2011, aba Banyarwanda bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi maze basoze urugendo rwabo mu gihugu basura Umudugudu w’Abiyunze baharanira Kubaho mu Ntara y’Uburasirazuba ahitwa i Gahini.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka