Abanyarwanda batahutse basuye Ingoro y’Umurage w’u Rwanda i Huye

Abanyarwanda bari barahungiye muri Malawi na Zambiya bagera kuri 15 basuye Ingoro y’Umurage w’u Rwanda iherereye mu Karere ka Huye tariki 26/12/2011.

Icyo gikorwa bagifashijwemo na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), yashatse kubafasha gusura bimwe mu bikorwa by’igihugu cyabo kugira ngo barusheho kukimenya, dore ko bari bamaze igihe kinini batagera mu Rwanda. Muri bo hari abahunze mu 1994, abandi mu 2003 ndetse no mu 2005.

Ndayambaje Bernard Placide wari kumwe n’abo Banyarwanda bari bamaze igihe mu buhungiro yavuze ko kubatembereza mu gihugu biri muri gahunda ya MIDIMAR yo kubereka uko u Rwanda rumeze kugira ngo nibaramuka bafashe icyemezo cyo gusubira aho baje baturuka, dore ko ari uburenganzira bwabo, bazabwire n’abandi uko mu Rwanda byifashe.

Abo Banyarwanda uko ari 15 biganjemo abanyeshuri bo muri za Kaminuza z’ibihugu bahungiyemo n’abakora umwuga wo gucuruza.

Umwe muri abo bacuruzi waturutse muri Zambiya yatangaje ko nubwo yaje atashye atazaguma mu Rwanda, ahubwo azasubira kureba umuryango we yasizeyo. Yavuze ko azakomeza umwuga we w’ubucuruzi kandi ngo nabona kuwukorera mu bihugu byombi (u Rwamda na Zambiya) ari byo bimwungura kurushaho na byo azabikora.

Umwe mu banyeshuri we yagize ati “nasanze mu Rwanda hari isuku, bagendera kuri gahunda. Nzasubira muri Zambiya kwiga ariko nindangiza nzahita ngaruka mu Rwanda.”

Kuri uwo munsi kandi basuye isoko ryo mu Ruhango n’Ingoro y’Amateka y’u Rwanda rwo Hambere iherereye i Nyanza.

Tariki 27/12/2011, basuye Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye banasura ibikorwa by’Umurenge w’icyitegererezo wa Rugendabari muri Nkamira Transit Center.

Mbere yaho basuye umujyi wa Kigali aho batemberejwe mu midugudu mishyashya nka Nyarutarama na Gacuriro no mu mashuri amwe n’amwe nka ULK.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka