Abanyarwanda baba muri Senegal bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Ishami rya ONU rikorera muri iki gihugu n’Abanyarwanda bahaba n’inshuti z’u Rwanda, bifatanyije n’Abanyarwanda n’isi yose mu kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye atangiza icyumweru cyo kwibuka muri Senegal, Ambasaderi Gérard Ntwari yatangaje ko icyo gikorwa ari ingirakamaro kuko kibutsa itangiriro ry’ibibazo n’ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo isi yose irebera.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rugezeho byose byatewe n’uko Guverinoma itigeze ihagarika kwibagirwa ahashize, ikazirikana ahazaza ndetse ikanashyira imbaraga nyinshi mu kugaruza igihe cyatakaye yukubaka isura y’igihugu yarangiritse.

Ambasaderi Gérard Ntwari.

Yibukije amateka ya Jenoside aho uRwanda rwavuye, ariko ubu rukaba ruza imbere mu karere ruherereyemo, muri Afurika no ku isi muri rusange.

Bamwe mu bafashe amajambo barimo intumwa ya Ban ki moon n’uhagarirariye umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal, bagarutse ku ngaruka za Jenoside ku Rwanda no ku isi muri rusange, baniyemeza ko Ingiro ya “Ntibizongere ukundi” yaba ishingiro.

Abana bacana urumuri rw’ikizere n’ahazaza heza.

Muri iki gihe cy’iminsi 100, muri Senegal hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo ikiganiro mpaka kuri Jenoside yo mu Rwanda, kizaca muri televiziyo y’igihugu ya Senegal. Mu mujyi wa Dakar hazakorwa urugendo rwo kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hateganyijwe kandi imurikamateka n’amanama azabera mu bigo by’amashuri bitandukanye muri gihugu, ndetse no ku munsi wo gusoza icyunamo hazaba misa izabera muri kiliziya ya Mutagatifu Domoniko, ahazaba hari n’umuhanzi Kizito Mihigo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turifuza ko mwajya mutugezaho urwenya.

tony yanditse ku itariki ya: 3-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka