Abanyarwanda baba muri Poland bizihije Assomption batekereza ku mwana w’Umunyafurika
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption, Kiriziya Gatorika yo muri Poland ifatanyije n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mujyi witwa Lupca bateguye gahunda bise umunsi w’umwana w’umunyafurika.

Iyo gahunda ikaba yatangijwe n’igitambo cya misa yayobowe na Padiri Jacek Dziel wari ukuriye iyo gahunda afatanyije na Padiri wari watumiwe avuye mu Rwanda. Hakurikiyeho ikiganiro cyatanzwe n’uwari ahagarariye Abanyarwanda baba muri Poland biganjemo abanyeshuli.

Patrick Dusabe yavuze ku bibazo bitandukanye by’Afurika, ariko yibanda cyane no ku Rwanda mu gutanda ibisubizo n’inzira yo gusohoka mu makimbirane. Yagarutse kuri gahunda yo kwihesha agaciro nk’umunyafurika byumwihariko nk’umunyarwanda.
Abanyarwanda ntibagomba gucungira ku kavuye hanze, ahubwo bakwiye kubaka ubushobozi mu kwihaza muri gahunda zose.

Iyo gahunda yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abanyamahanga bingeri zose, biganjemo abo muri Afrika yaje gusozwa n’ibitaramo bitandukanye byarimo amachorales na groups ziririmba zo mu mijyi itandukanye ya Poland.
Patrick Dusabe
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyarwanda aho barihose bihesha agaciro kandi aho bari barigaragaza turabibashimira nde baharanire kwigira abatuye Poland mukomereze aho tubarinyuma niba nabandi bagiraga umutima nkuwanyu thx.
yego sha sankara alex komeza uduhagararire aho
ibendera ryacu rijye hejuru!